Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasobanuye iby’imisoro yaraye yemerejwe mu nama y’Abaminisitiri. Muri rusange hari imisoro iri buhite itangira gusorwa, indi ikazasorwa buhoro buhoro.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa avuga ko umwe muri iyo misoro ari urebana n’amavuta yo kwisiga ariko atari mo ayo kwa muganga.
Ni umusoro washyizwe kuri 15%.
Harimo kandi amahoro yo kwandikisha ibinyabiziga azongerwa ku binyabiziga byose harimo ibikorerwa mu Rwanda n’ibikorwa mu mahanga.
Ni amahoro azakoreshwa mu gusana imihanda, akazava ku Frw 115 ashyirwe kuri 15% by’igiciro by’ikintu kigejejwe ku cyambu.
Hashyizweho kandi umosoro ku nyungu kuri telefoni zigendanwa.
Mu mwaka wa 2010 nibwo uwo mosoro wakuweho mu rwego rwo gufasha abantu kuzinjiza mu gihugu kugira ngo zibe igikoresho kiri henshi mu Rwanda kandi kigera kuri buri wese.
Minisitri y’imari n’igenamigambi ivuga ko igihe kigeze ngo isubizweho kuko icyari kigamijwe cyagezweho.
Iyo Minisiteri ivuga ko izakomeza guteza imbere ibyo gutunga telefoni no gufasha mu ikoranabuhanga risanzwe.
Hazasubizwaho kandi umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ikoranabuhanga kuko wari warakuweho mu mwaka wa 2012, ubu rero ibi bikoresho bizakomeza gusorerwa.
Umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe, uzava kuri 13% ugere kuri 40% ndetse ibihembo byabivuyemo(ayo umuntu yatsindiye) bizava kuri 15% byasoraga bigere kuri 25%.
Umusoro ku bukerarugendo kandi nawo washyizweho ukazaba ungana na 3% wongerwe ku gaciro k’icyumba hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo.
Mukerarugendo waje mu Rwanda hari amafaranga azajya atanga ku cyumba arayemo.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko nta modoka zikoresha amashanyarazi zizasora kugeza mu mwaka wa 2019.
Muri uwo mwaka zizatangira gusora umusoro ku nyongera gaciro bita VAT.
Icyakora imodoka zisanzwe zizakomza kwishyura umusoro hashingiwe ku myaka zimaze mu muhanda.
Izimaze imyaka iri munsi y’itatu zizasora 5%, izifite hagati y’imyaka ine n’irindwi zizasore 10% naho izifite imyaka umunani kuzamura zizasora 15%.
Hazasubizwaho kandi umusoro ku nyongeragaciro ndetse n’umusoro ufatirwa yose ingane na 5%.
Imisoro izazamurwa kandi ku itabi uve ku mafaranga Frw 130 yatangwaga ku ipaki ugere ku Frw 230.
Umusoro ku binyobwa bisindisha wavanywe kuri 60% ugera kuri 65% ku giciro cyo ku ruganda.
Amakarita yo guhamagara kandi azatanga umusoro uvuye ku 10% ugere kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko hari gahunda ndende yo gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kumva iby’iyo misoro mishya n’indi yongerewe.