Itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), rivuga ko hagati ya tariki 4-6 Gicurasi 2025 mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi cyane ishobora guteza ibiza bikomeye kandi henshi.
Izagwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, iy’Uburengerazuba no mu Turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye( Amajyepfo) na Rwamagana, Ngoma na Kirehe( Uburasirazuba).
Meteo-Rwanda igira iti: “Dushingiye ku iteganyagihe ry’iminsi icumi ryasohotse ku wa 30, Mata, 2025, rigaragaza ko imvura iziyongera hagati ya tariki ya 5 na tariki 10 Gicurasi 2025, METEO RWANDA iramenyesha Abaturarwanda bose ko kuva tariki 04 kugeza tariki 06 Gicurasi 2025 mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi”
Yunzemo ko muri iyi minsi itatu hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero (mm) 20 na 50 ku munsi.
Ingaruka zizaterwa n’iyi mvura- nk’uko Meteo ibivuga-zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyijwe isuri, ndetse n’izizaterwa n’inkuba.