APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Igitwaye ku nshuro ya 14.

Ku nshuro ya 14 APR FC yaraye itwaye igikombe cy’amahoro imaze gutsinda Rayon Sports iyiruka umuriri mu buryo bugaragara. Byose byatangiye ubwo yayitsindaga igitego cya mbere ku munota wa kane, abakinnyi ba Rayon batagera mu mukino neza.

Byatunguye kandi bica intege mu buryo bugaragara  abakinnyi ba Rayon ku buryo batiyumvishaga uko batsindwa igitego mu gihe gito bene ako kageni, kikaba cyatsinzwe na Djibril Ouattara.

Uyu musore yagitsinze amaze guhabwa umupira na Nshimirimana Ismail undi awucisha ku ruhande rw’iburyo maze awushyira mu izamu.

Bidatinze hari ku munota wa 29 nibwo Nshimiyimana Yunussu wa APR FC yabonaga umupira wari uhushijwe na Abeddy Biramahire, ahita awandurukana ari kumwe na mugenzi we Barafinda( Mugisha Gilbert) uyu ahita atsinda icya kabiri, Rayon Sports ihita isubiza amerwe mu isaho.

- Kwmamaza -
Abakinnyi ba APR FC barushije bagenzi babo mu buryo bugaragara.

Umuhati wose w’iyi kipe nta musaruro watanze kuko umukino warangiye ari ibitego 2-0, APR iba igitwaye ityo ku nshuro ya 14.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko iyo ntsinzi ishobora kuzaha APR amahirwe yo gutwara n’igikombe cya Shampiyona bitewe ahanini n’ibyishimo n’umurava byazamuwe no gutsindira Rayon imbere y’imbaga yari yaje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro waraye ukinewe kuri Stade Amahoro yakira abantu 45,000 kandi yari yuzuye.

Ntacyo abakinnyi ba Rayon bagezeho

Dore uko Rayon yitwaye muri iki gikombe cy’amahoro yaraye ibuze ikireba:

Muri 1/8:

Rutsiro FC 1-2 Rayon Sports

Rayon Sports 2-0 Rutsiro FC

Muri 1/4:

Rayon Sports 2-2 Gorilla FC

Gorilla FC 0-1 Rayon Sports 

Muri 1/2:

Mukura VS 1-1 Rayon Sports

Rayon Sports 1-0 Mukura VS

Urwa APR FC muri iri rushanwa uyu mwaka:

Muri 1/8:

Musanze FC 0-0 APR FC

APR FC 4-0 Musanze FC

Muri 1/4:

 Gasogi United 0-1 APR FC

APR FC 0-0 Gasogi United

Muri 1/2:

Police FC 1-1 APR FC

APR FC 1-0 Police FC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version