Meya Wa Kayonza Avuga Ko Imana Itanga Ubuyobozi, Ariko Se ‘Bose’ Babukoresha Neza?

Bosco Nyemazi uyobora Akarere ka Kayonza avuga ko burya iyo Imana ihaye umuntu ubuyobozi, hari icyo iba imutegerejeho. Ngo nta kindi kitari kuzana impinduka mu bo imuhaye kuyobora.

Yabivugiye mu isengesho ryahurije hamwe abayobozi mu nzego za Politiki n’abo mu madini yo mu Karere ka Kayonza.

Intego yari gushima Imana ku byo ‘yabagejejeho’ no kuganira uburyo nk’abayobozi bazana impinduka nziza mu buzima bw’abo bayobora kuko ngo  ari cyo Imana itegereje ku bayobozi.

Ati: “Iyo Imana iguhaye ubuyobozi iba igutegerejeho kuzana impinduka mu bo iguhaye kuyobora.”

Abatumiwe muri iriya nama ni abantu bo mu byiciro bitandukanye ngo bashimire Imana ibyo yagejeje kuri Kayonza.

Ikindi cyabahuje ni ukurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu  gufasha abo bayobora kugera ku iterambere rirambye.

Abayobozi bari baje muri iri sengesho

Kuba Umuyobozi wa Kayonza avuga by’uko Imana ari yo iha abayobozi ubuyobozi n’inshingano zo guteza imbere abayoborwa, birashoboka ko ari yo ibikora.

Ikibazo aha ni ukumenya niba abayobozi bemera mu mutimanama wabo ko ‘koko’ ari Imana yabahaye ubwo bushobozi cyangwa niba ibyo bavuga ari imvugo zo kujijisha.

Ingero z’uko abayobozi barenganya abaturage ni nyinshi.

Mu bihe bitandukanye no mu turere dutandukanye, harimo na Kayonza, hagaragara ingero z’abayobozi bahohotera abaturage.

Akarere ka Kayonza kari mu Turere turindwi tw’Intara y’i Burasirazuba.

Muri aka Karere Nyemazi ayobora, hari umubyeyi watumenyesheje ko umwana we yasambanyijwe[hashize amezi atatu inkuru yanditswe] akavuga ko byabaye kandi bikazinzikwa.

Umukobwa we w’imyaka itandatu ngo yasambanyirijwe inshuro ebyiri mu bwiherero bw’Ikigo Kabarondo Junior Vision School, ubuyobozi bw’iki kigo bukabizinzika, aho bimenyekaniye uvugwaho icyo cyaha ngo ntiyahanwe.

Uwo mubyeyi yitwa  Devotha Kamayumbu Pendo akaba yaravugaga ko atuye mu Mudugudu wa Bitoma, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo.

Muri Gicurasi, 2022 Taarifa yanditse inkuru y’abandi bana babiri bari baratawe n’ababyeyi babo ubuyobozi burabimenya ariko bubirenza ingohe.

Ndetse n’igihe bagenzi bacu bo kuri Bwiza.com bahamagaraga Gitifu w’Umurenge wa Nyamirama witwa Pascal Nkurunziza ntiyafashe telefoni ye ngo agire icyo abwira kuri iki kibazo.

Aha umuntu yakwibaza niba n’uyu muyobozi yarashyizwe ho n’Imana!

Ikindi kandi ni uko Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage witwa Jean Damascène Harerimana nawe ntacyo yatangarije itangazamakuru kuri icyo kibazo.

Aka karere kandi kari mu Turere tw’Intara y’i Burasirazuba twagarutsweho mu kibazo cy’irigiswa ry’ifumbire yari igenewe abaturage.

Ifumbire yavugwaga ko yanyerejwe icyo gihe yari ifite agaciro ka Frw 69,889,800.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoranye n’abari bashinzwe gutanga ifumbire bagira abo bayandikaho kandi ntayo bahawe.

Raporo yakozwe n’inzego za Leta zirimo n’urw’ubugenzacyaha niyo yagaragaje ko Minisiteri y’ubuhinzi yahaye uturere ifumbire  kugira ngo tuyihe abahinzi kandi dukurikirane uko izashyurwa.

Iyaburiwe irengero igera hafi kuri Miliyari Frw 1.

Mu Turere icyenda twavuzwe muri iyi raporo, dutanu ni utwo mu Burasirazuba bw’u Rwanda harimo na Kayonza.

N’ubwo urugero turufatiye kuri Kayonza kubera ko ari ho habereye isengesho ryavugiwemo ibyo Nyemazi yemeza ko bikorwa n’Imana, hari  ahandi henshi ingero z’abayobozi bahemukira abaturage zagaragaye.

Bisanzwe bimenyerewe ko abayobozi bajyaho binyuze mu matora, aziguye cyangwa ataziguye.

Akenshi abayobozi barahirira imbere y’Itegeko nshinga cyangwa imbere y’urundi rwego, bakiyemeza ko bazubahiriza Itegeko nshinga n’andi mategeko kandi bakavuga ko baramutse bayatatiye bagomba kubibazwa n’amategeko.

Umuyobozi uhemukiye abaturage ntabwo akwiye kwitwa ko yari yarashyizwemo n’Imana ahubwo yagombye kuzirikana ko yahemukiye abaturage yari yarahawe inshingano zo gufasha kubaho neza.

Muri iki gihe hari n’abayobozi bafatwa n’Ubugenzacyaha bashinjwa kurya amafaranga ya mutuelle de santé bari barabikijwe n’abaturage ngo bazayatangire.

Urugero ruheruka ni urwo mu Karere  ka Karongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version