Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Meya Wa Nyamasheke Avuga Ko Abaturage ‘Batanyurwa’ N’Amazi Bahawe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Meya Wa Nyamasheke Avuga Ko Abaturage ‘Batanyurwa’ N’Amazi Bahawe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 January 2023 2:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe abaturage banenga abayobozi babahaye amavomo atabamo amazi, bamwe bakayita imirimbo, ku rundi ruhande, Meya w’aka Karere Appolonie Mukamasabo avuga ko abo baturage ‘batanyurwa.’

Abatuye Akagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke basaba inzego gukorana kugira ngo amavomo bahawe abonezwemo amazi. Naho ubundi ngo ayo mavomo ni umurimbo.

Babwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko bibabaje kubakira abantu amavomo atagira amazi, abaturage bakajya kuvoma amazi yo mu Kiyaga cya Kivu.

Hari abo atera indwara zirimo n’izo mu nda.

Umwe muri abo baturage avuga ko amazi aza rimwe mu mezi atanu(5) kandi ntahatinde.

Igitanganje ngo ni uko iyo bari busurwe n’umuyobozi, amazi bayayobora mu bigega, akaboneka ku bwinshi.

Iyo umushyitsi agiye, amazi nayo ajyana nawe.

Uwitwa Hakizimana Samuel wo mu Mudugudu wa Rwumuyaga avuga ko mu myaka itatu ishize batashye aya mavomo, byibura ukwezi kumwe ari ko bavomye yo amazi.

Esther avuga ko muri Gicurasi 2022 ari bwo amazi yaje umwanya muto,  bongeye kuyabona mu ntangiriro za Mutarama 2023, nabwo amara akanya nk’ako urume rumara.

Abigereranya no koza amatiyo.

Meya ati: ‘…Ntibanyurwa…’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwo buvuga ko bariya baturage  “batanyurwa” kuko bumva ko amazi yahora iwabo gusa kandi agomba gusaranganywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye UMUSEKE ko aba baturage batanyurwa, ko kuba amazi atabageraho uko babyifuza biterwa no ‘kuyasaranganya.’

Avuga ko hubatswe umuyoboro wariya mazi hagamijewe ko abaturage bo mu Murenge wa Shangi na Bushenge babona amazi ahagije.

Ati “Iyo urebye abaturage ba Karusimbi ubona batanyurwa n’uko bakwiriye kuyasaranganya, baba bumva ko yahora aboneka.”

Appolonie Mukamasabo

Avuga ko ‘habaho igihe cyo gusaranganya’ kugira ngo bamwe bayabone.

Mukamasabo avuga ko bagiye gukoresha inama abaturage babamenyeshe igihe bazajya babonera amazi.

Icyakora ibisubizo bya Meya Mukamasabo biteye urujijo kubyo yita ‘kutanyurwa.’

Abaturage bibaza ukuntu mu mavomero umunani ari mu Kagari kubona amazi byabaye imbonekarimwe hanyuma hagira aza nayo bikitwa gusaranganya.

Akarere ka Nyamasheke kavuga ko gafite amazi meza ku kigero cya 92%, mu gihe imiyoboro irindwi iri kubakwa niyuzura mu mwaka wa 2024 buri muturage azajya avoma amazi mu ntera itarenze metero 500.

TAGGED:AmavomoAmazifeaturedMukamasaboNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugore Wa Chameleone Yamaganye Ibyo Umugabo We Aherutse Gukorera Umumotari
Next Article Abakandagira Mu Busitani Bw’Umujyi Wa Kigali Bahagurukiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?