Meya Wa Paris Arashaka Gutangiza Gahunda Ya GERAYO AMAHORO

Anne Hidalgo usanzwe ayobora Umurwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, yaraye atangaje ko natorerwa kuyobora u Bufaransa mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2022 azashyiraho gahunda ya Gerayo Amahoro, abashoferi bagategekwa kutarenza umvuduko wa kilometero 110 ku isaha.

Hildalgo avuga ko ‘iyo abantu bubahirije akariro gacye na feri bigabanya impanuka, impfu zikagabanuka.’

Anne Hidalgo yaraye abivugiye kuri Radio-Télévision BFM TV na  RMC.

Avuga ko mu mihanda minini ijya muri za Perefegitura( Intara zo mu Rwanda), iri ahantu hisanzuye, umuvuduko ushobora kugera ku bilometero 110 ariko mu mujyi minini nka Paris nturenge ibilometero 30 ku isaha.

- Advertisement -

Ati: “ Ku bwanjye nsanga umuvuduko ugomba kuba muto muri rusange. Ibilometero 130 ku isaha mu mihanda minini ijya muri Perefegitura ni byinshi, bizagabanuke rwose bigere ku 110 ku isaha. Erega umuvuduko mwinshi uba uvuze impanuka nazo zikavuga urupfu!”

Icyakora Madamu Anne Hildalgo avuga ko natorerwa kuyobora u Bufaransa, kiriya cyemezo kitazafatwa n’Inama y’Abaminisitiri ahubwo kizaganirwaho n’inzego zose kugira ngo kibe icyemezo cyafashwe n’abaturage muri rusange.

Kubuza abatuye Paris kwihuta bizateza sakwe sakwe…

Bizagora Anne Hidalgo kumvisha abatuye Umujyi wa Paris ko batagomba kurenza umuvuduko w’Ibilometero 30 ku isaha.Byonyine 74% by’abaturage b’u Bufaransa bajya ku kazi batwaye cyangwa batwe n’ibinyabiziga bifite moteri.

Aba bangana na miliyoni 18.2.51 % by’abatuye imijyi 40 y’u Bufaransa babwiye ikigo cy’ubushakashatsi kiwa Ifop pour Coroom ko badashyigikiye iby’uko umuvuduko wagabanywa.

Anne Hidalgo si we mugore wa mbere mu Bufaransa ushatse kubuyobora kuko na Ségolène Royal yigeze kubigerageza ariko biranga.

Mu mwaka wa 2007 Royal yageze ku mwanya wa nyuma wo guhanganira kuyobora u Bufaransa ariko atsindwa na Nicolas Sarkozy.

Hari undi mugore ukunze kugerageza kuzazamuka ngo agere ku rwego rwo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa witwa Marie Le Pen ariko ntibimukundira.

Abakurikiranira hafi Politiki y’u Bufaransa bavuga ko kugira ngo Anne Hidalgo atsindire kuyobora u Bufaransa bizamusaba kwamamara mu bindi bice bitari Paris, abahatuye bakamwiyumvamo nk’uko bimeze kuba Parisiens( abaturage ba Paris

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version