Polisi Igiye Guteza Cyamunara Ibinyabiziga Birenga 180 Byafatiwe Mu Makosa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri mu rugendo rwo guteza cyamunara imodoka zirindwi na moto 176 byafatiwe mu makosa atandukanye, ba nyirabyo ntibabikurikirane ngo babigomboze.

Urutonde rurerure rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwerekana ko imodoka zizatezwa cyamunara ari izo mu bwoko bwa Toyota Noah, Nissan Hardbody, Mazda B2600, Audi, Peugeot, Toyota Corona na Toyota Corolla.

Ni mu gihe moto zizatezwa cyamunara ari izo mu bwoko bwa TVS TVS Victor GLX, SANLI TS110-6T,  SANYA, Suzuki Max 100, Yamaha AG100, TVS Scooty Vespa, Boxer BM150 na Bajaj Discover.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagize iti “Tuributsa abanyarwanda bose ko itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyafatiriwe, iyo kirengeje igihe cy’ukwezi kiri muri parikingi ya Polisi gitezwa cyamunara.”

- Advertisement -

“Turasaba abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru aho ibinyabiziga biparitse, bagatwara ibinyabiziga byabo bitaratezwa cyamunara.”

Yaburiye umuntu ushobora kugerageza kwiyitirira ikinyabiziga kitari icye ko ari icyaha cy’ubujura gihanwa n’amategeko.

Biteganywa ko gusura biriya binyabiziga ku bakeneye kubigura birimo gukorwa guhera ku wa 20 kugeza ku wa 8 Ukwakira. Cyamunara izabera aho biparitse kuri Polisi ku wa 11-12 Ukwakira 2021.

Biteganywa ko amafaranga avuye muri cyamunara abanza kwishyura ibyo nyir’ikinyabiziga aryozwa, amafaranga asigaye agashyirwa mu kigega cya Leta.

Icyo gihe nyir’ikinyabiziga aba afite uburenganzira bwo gusaba amafaranga arenzeho kandi akayahabwa.

Hanakurwamo amafaranga yo guterura cya kinyabiziga kijyanwa kuri Polisi n’amafaranga yo kubicungira umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version