Umunyarwanda Ukina Kung-Fu Yatsindiye Igikombe Ku Rwego Rwa Afurika

Uwo ni Emile Ndagijimana usanzwe ari umutoza akaba n’umukinnyi w’umukino njyarugamba wa Kung-Fu waraye wegukanye igikombe mu marushanwa yari amaze iminsi abera muri Maroc.

Igikombe yatwaye ni icyakinirwaga mu irushanwa ryiswe “Giao Long Vo Dao Vo Co Truyen Kung-fu Vietnamien”  ryatangiye taliki 29, Gashyantare rirangira taliki 3, Werurwe, 2024.

Ryatumiwemo  ibihugu 22 ariko 14  biba aribyo biryitabira birimo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ndagijimana Emile usanzwe utoza Kung-Fu Wushu.

Mu byiciro by’amarushanwa byakinwe harimo Sanda [Kurwana], gutera icumu (Quiang Shu),  Gunshu [Kwiyerekana hakoreshejwe inkoni], Nandao [Kwigaragaza hakoreshejwe icumu] gukoresha inkota (Dao Shu) no kurwana biciye mu matsinda y’abantu batatu  batatu.

- Advertisement -

Ndagijimana Emile uzwi nka Fils yatumye u Rwanda rwegukana igikombe mu kiciro cya  Sanda ari cyo cyo kurwana.

Ni ubwa mbere ko Umunyafurika wo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yitabira amarushanwa mu bihugu by’Abarabu akahavana igikombe.

Biteganyijwe ko Emile azagaruka mu Rwanda tariki ya 16, Werurwe, 2024 .

Hagati aho ari muri Maroc mu mahugurwa agenewe kongerera imbaraga abakinnyi ibyo bita fitness.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version