Uwo ni Emile Ndagijimana usanzwe ari umutoza akaba n’umukinnyi w’umukino njyarugamba wa Kung-Fu waraye wegukanye igikombe mu marushanwa yari amaze iminsi abera muri Maroc.
Igikombe yatwaye ni icyakinirwaga mu irushanwa ryiswe “Giao Long Vo Dao Vo Co Truyen Kung-fu Vietnamien” ryatangiye taliki 29, Gashyantare rirangira taliki 3, Werurwe, 2024.
Ryatumiwemo ibihugu 22 ariko 14 biba aribyo biryitabira birimo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ndagijimana Emile usanzwe utoza Kung-Fu Wushu.
Mu byiciro by’amarushanwa byakinwe harimo Sanda [Kurwana], gutera icumu (Quiang Shu), Gunshu [Kwiyerekana hakoreshejwe inkoni], Nandao [Kwigaragaza hakoreshejwe icumu] gukoresha inkota (Dao Shu) no kurwana biciye mu matsinda y’abantu batatu batatu.
Ndagijimana Emile uzwi nka Fils yatumye u Rwanda rwegukana igikombe mu kiciro cya Sanda ari cyo cyo kurwana.
Ni ubwa mbere ko Umunyafurika wo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yitabira amarushanwa mu bihugu by’Abarabu akahavana igikombe.
Biteganyijwe ko Emile azagaruka mu Rwanda tariki ya 16, Werurwe, 2024 .
Hagati aho ari muri Maroc mu mahugurwa agenewe kongerera imbaraga abakinnyi ibyo bita fitness.