Tanzania Yapfushije Undi Muyobozi

OLYMPUS DIGITAL CAMERA

Bwana Benno Ndulu wahoze ayobora Banki Nkuru ya Tanzania yapfiriye mu bitaro bya Hubert Kairuki Memorial Hospital biri Dar es Salaam. Yari afite imyaka 71 y’amavuko.  Kugeza ubu harakekwa COVID-19 n’ubwo ntawe urabitangaza ku mugaragaro.

Benno Ndulu yari amaze iminsi 10 mu bitaro. Yayoboye Banki Nkuru ya Tanzania guhera muri 2008 kugeza 2018.

Umwe mu bamubaye hafi witwa Msafiri Nampyesya avuga ko Prof Ndulu azashyingurwa mu minsi iri mbere, nyuma y’uko biteguwe neza.

The East African yanditse ko hanze ya  Tanzania abahanga mu by’ubukungu bazibukira kuri Prof Benno Ndulu uruhare yagize mu ishingwa ry’Ikigo gikora ubushakashatsi mu by’ubukungu kiswe The African Economic Research Consortium.  

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version