Kuri uyu wa Kane, habaye umuhango wo guha inkoni y’ubushumba Musenyeli Gatorika muri Diyosezi ya Cyangugu Nyuricyubahiro Edouard Sinayobye. Umuhango wo kumwimika wabereye kuri Sitate ya Rusizi.
Nyiricyubahiro Phililppe Rukamba niwe wawuyoboye.
Papa Francis niwe uherutse gushyiraho Padiri Edouard Sinayobye ngo abe Musenyeri muri Diyoseze Gaturika ya Cyangugu.
Icyo gihe hari tariki 06, Gashyantare, 2021.
Mgr Edouard Sinayobye afite imyaka 55 y’amavuko. Yavutse tariki 20, Mata, 1966.
Yavukiye i Gisagara mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Niwe wanditse igitabo gikubiyemo uko amabonekerwa y’i Kibeho yagenze.
Amabonekerwa y’i Kibeho yabaye muri 1981.
Babiri mu bakobwa bamenyekanye mu babonekewe muri ariya mabonekerwa bazwi kurusha abandi ni Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.
Umuhango wo kwimika Musenyeri Sinayobye witabiriwe kandi na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi.