Amatora Ya Perezida Wa FRVB Yasubitswe Habura Iminsi Ibiri Ngo Abe

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yandikiye ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) arisaba gusubika amatora ya komite nyobozi yari ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021.

Muri iyo baruwa yandikiwe perezida wa FRVB, Minisitiri Munyangaju yamusabye gusubika amatora kugira ngo babanze bashyireho amategeko ayagenga n’akanama gashinzwe amatora kazayayobora hakurikijwe amabwiriza azaba yashyizweho.

Yakomeje ati “Ibi bikaba bigomba kuba byakozwe mu gihe cy’iminsi 15 hakabona gutegurwa amatora.”

Nyuma y’iryo tangazo, FRVB yahise itangaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko amatora ya Komite Nyobozi ya FRVB yari ateganijwe ku wa Gatandatu yasubitswe.

Yakomeje iti “Umunsi azabera uzatangazwa vuba.”

Abakandida babiri nibo bahatanira kuyobora FRVB, abo ni Mukamurenzi Providence usanzwe ari umubitsi w’iri shyirahamwe na Julius Kansiime Kagarama usanzwe ari visi perezida.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version