Miliyoni 300 Frw Zigiye Guhabwa Ingo 1700 Zitunzwe n’Abagore

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere abagore (UN Women Rwanda) n’ Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) byasinyanye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka 300,000$ (miliyoni 300 Frw), bizatangwa ku miryango igera ku 1700.

Ni inkunga y’ingoboka yagenewe ingo ziyoborwa n’abagore, zisanze mu bukene bukabije kubera icyorezo cya Covid-19. Izatangwa binyuze mu muryango GiveDirectly Rwanda, umenyereye kugeza amafaranga y’inkunga ku baturage.

Abagenerwabikorwa muri uyu mushinga ni abagore batunze ingo bo mu turere twa Nyamasheke, Musanze na Nyagatare, bakazagenda bagezwaho inkunga binyuze kuri konti za telefoni, ku muyoboro wa MTN.

Amasezerano y’ubufatanye yashyizwe umukono ateganya ko buri mugenerwabikorwa azajya ahabwa 150,000 Frw mu byiciro bibiri, ku ikubitiro akazahabwa 30%, nyuma y’ukwezi kumwe agahabwa 70%.

- Kwmamaza -

Ziriya nzego zombi zatangaje ko “uturere twagenewe uyu mushinga tubamo abagore benshi bakesha imibereho ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, bwahungabanyijwe cyane n’amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.”

Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Fatou Lo, yavuze ko iki cyorezo gishaka gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu buringanire, kikongera ubukene mu bagore, kigatuma benshi bashobora guhura n’ihohoterwa rshingiye ku gitsina ndetse kikagabanya uruhare rw’abagore mu bikorwa bibyara inyungu.

Yakomeje ati “Kugabanya ibyo byago bisaba ishoramari rikomeye kandi mu nzego zihariye, n’uburyo bugamije kuzahura imibereho y’abugarijwe cyane kurusha abandi.”

Igenzura ryihuse ryakozwe mu Rwanda mu Ugushyingo 2020 n’abafatanyabikorwa barimo UN Women na UNFPA mu bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ryerekanye ko abagore bahuye n’ingaruka nyinshi haba mu gukora imirimo badahemberwa no gutakaza ibyo bakuragaho ubushobozi, by’umwihariko abakoraga imirimo iciriritse n’ababonaga amaramuko kubera ko uwo munsi bakoze.

Ubushakashatsi ku murimo mu Rwanda mu 2019 kandi bwagaragaje ko imirimo iciriritse ahanini ikorwa n’abagore kurusha abagabo, bivuze ko ari bo bagerwaho n’ingaruka mbere y’abandi iyo habaye ibibazo nk’iki cyorezo.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yavuze ko nabo bashishikajwe n’ibikorwa byazahura iterambere ry’abagore.

Intego z’uyu mushinga ngo zihura neza n’iza gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP) ishyirwa mu bikorwa na LODA mu kwimakaza uburinganire no kwita ku bana.

Yakomeje ati “Ibimenyetso bigaragaza ko no mu bihe bisanzwe, abagore bakunze kwisanga mu mutego w’ubukene, bivuze ko imibereho yabo yazahazwa n’icyorezo cya Covid-19 kurushaho; guteza imbere umwanya w’abagore ku isoko ry’umurimo ni bwo buryo bukomeye bwo kubarinda kwitakariza icyizere no kwibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

“Igikomeye cyane ariko, bene iryo shoramari ryongera umusaruro wabo unagaragarira mu mibereho y’imiryango yabo.”

Uretse ubu bufatanye na LODA, UN Women irimo gufatanya n’izindi nzego zirimo SOLID Africa, Rwanda Women Network, Faith Victory Association, Legal Aid Forum n’imiryango ifasha abafite Virusi Itera Sida, muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho n’uburenganzira by’umugore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version