Min Ngamije N’Umunyamerika Ufite Uruganda Rukora Imiti Basuye Kirehe

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yaherekeye H Fisk Johnson washinze akayobora Ikigo gikora imiti kitwa  SCJohnson bajya gusura ivuriro riri ahitwa Saruhembe mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe mu rwego rwo gukurikirana uko abahaturiye bakingirwa COVID-19.

Basanze hari kubera igikorwa cyo gukingira abaturage bajeje cyangwa barengeje imyaka 60 y’amavuko.

C. Johnson & Son, Inc ni ikigo gikorera muri Amerika ahitwa Racine muri Leta ya Winsconsin.

Gikora ibikoresho bitandukanye birimo ibikoreshwa isuku mu ngo, imiti n’ibindi.

- Advertisement -

Kugeza ubu gikoresha abakozi barenga 13 000 ku isi, kikabarirwa umutungo mbumbe wa

Umuyobozi wa kiriya kigo ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda mu nzego nyinshi harimo kubaka no gushyira ibikoresho mu mavuriro y’ibanze.

Ubu byamaze gushyirwa mu bigo 64 birimo 10 biri ku rwego rwa kabiri, ni ukuvuga ibishobora gutanga serivisi zisumbuyeho nko kubyaza, ubuvuzi bw’amenyo, gutanga amaso n’ibindi.

Ubwo bari bageze muri kariya gace
Abafite cyangwa barengeje imyaka 60 y’amavuko barakingiwe
Umuganga asuzuma ibipimo byo kwa muganga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version