U Bushinwa Si Igikoko Gishaka ‘Guconcomera Ubukungu Bwose’ Bw’Afurika

Muri iki gihe hari ababona umubano w’u Bushinwa n’Afurika bakibwira ko utangiye vuha aha, aho u Bushinwa batangiriye kurya isataburenge Amerika mu by’ubukungu. Si byo kuko iyo urebye usanga waratangiriye(mu buryo bwa politiki) mu nama yabereye i Bandung muri Indonesia mu mwaka wa 1955.

Yari inama igamije gushinga umusingi w’umubano hagati y’ibihugu by’Aziya n’iby’Afurika kugira ngo bifatanye guhangana n’inkubiri yari iri hagati y’Amerika na Leta ziyunze z’Abarusiya mu kitwaga Intambara y’Ubutita.

Muri iriya nama u Bushinwa bwari buhagarariwe n’uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe witwaga Zhou Enlai.

Uyu yaje no gutangira ingendo, asura ibihugu 10 by’Afurika hagati y’umwaka wa 1963 n’umwaka wa 1964.

- Advertisement -

Amateka iyo yizwe neza nibwo  ubona uko ibintu byatangiye, aho bigeze n’aho byerekeza.

Mu Ntambara y’Ubutita twavuze haruguru, u Bushinwa bwahisemo gukorana n’ibihugu byinshi by’Afurika hagamijwe kubifasha kwigobotora Ubukoloni.

Icyo gihe ibitekerezo byitwaga ibya Mao( Maoism) byakunzwe na benshi mu bashakaga ubwigenge muri Afurika , babibonamo uburyo bwiza bwo kumvisha Abakoloni ko  bakeneye kwigenga.

Ibitekerezo bya Maoism byasobanuraga ko ubutegetsi bugomba kuba bushingiye ku nyungu z’abaturage biganjemo abahinzi na rubanda rugufi.

Ni ibitekerezo byakiriwe neza n’intiti zo muri Afurika yo muri kiriya gihe.

Izi ntiti zararebye zisanga ibikubiye muri biriya bitekerezo ari intwaro nziza yo kumvikanisha ibibazo by’abaturage.

Mwarimu Julius Nyerere nibwo yari yaragize Ivanjili abishingiraho ashyiraho gahunda yise Ujamaa.

Umubano w’Afurika n’u Bushinwa kandi wagaragariye mu bimukira b’Abashinwa baje gutura muri Afurika cyane cyane muri Afurika y’Epfo, ubu hakaba hashize hafi imyaka ijana.

Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo ufite inkomoko mu Bushinwa witwa Ufrieda Ho  yanditse igitabo yise ‘Paper Sons and Daughters’ gikubiyemo imibereho y’abo mu muryango we haba mbere, mu gihe na nyuma ya Apartheid.

Inama yahuje u Bushinwa n’Afurika iherutse kuba mu mwaka wa 2018. Yabereye i Beijing

Yanditsemo ko abaturage ba Afurika y’Epfo bakomoka mu Bushinwa nabo hari mu bahezwaga muri Politiki ya kiriya gihugu yarangwaga n’ivangura rikomeye.

Indi sura ijyanye n’igihe…

Intiti mu mateka yitwa Christopher J. Lee mu nyandiko yahaye ikinyamakuru kitwa The Conversation yanditse ko imitekerereze yo kumva ko Abanyafurika ari abo guhora basindagizwa itakijyanye n’igihe.

Lee yemeza ko kuba Umunyafurika bitakivuze kuba Umukene cyangwa Injiji yo guhora irandatwa.

Ikindi ni uko amateka yaranze abimukira hirya no hino ku isi yatumye kuba Umunyafurika bitakivuze kuba Umwirabura gusa.

Yemeza ko Abanyafurika babaye benshi kandi mu moko hafi ya yose atuye isi.

Abo muri Liban, u Bushinwa, u Buhinde n’abandi bose ni Abanyafurika bagomba kubahwa bagahabwa uburyo bwo gukorana bagateza imbere umugabane wabo.

Ya nama y’i Bandung twavuze haruguru yatumye habaho amahuriro ahuza Abanyafurika n’Abanyaziya mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye imigabane yombi.

Azwi cyane ni Afro-Asian People’s Solidarity Organisation yashingiwe i Cairo mu Misiri mu mwaka wa 1957, Ihuriro ry’abanditsi bise the Afro-Asian Writers Association ryashyiriweho mu murwa mukuru wa Uzbekistan ari wo Tashkent.

Icyo gihe hari  mu mwaka wa 1958.

Bidatinze i Belgrade (Umurwa mukuru wa Serbia) hasinyiwe ayo bise Non-Aligned Movement.

Umubano w’Afurika n’ibihugu by’Aziya muri rusange n’u Bushinwa by’umwihariko ni uwa kera.

Ntabwo abasesengura uyu mubano muri iki gihe bagombye kuwurebera mu bucuruzi gusa, ngo babone ko u Bushinwa ari igikoko cya karahabutaka kiyemeje guconshomera umutungo wose w’Afurika.

Bakwiye kubona ko ari umubano ugizwe n’umuvuno w’uko buri ruhande rugomba kureba ibirufitiye inyungu akaba aribyo rushyira imbere ariko mu bwumvikane n’ubwubahane ku mpande zombi.

Ikindi kandi abantu bagombye kubona ko u Bushinwa buha Afurika ibyo itabonaga mbere mu buryo buyoroheye harimo ibikorwa remezo.

Ikibazo ibihugu bimwe by’Afurika bizagira ni imibare mike cy’ababiyobora ishobora gutuma bifata imyenda bitazashobora kwishyura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version