Abakorera imiryango iharanira uburenganzira bw’abana bavuga ko ibirombe bicukurwamo ibuye ry’agaciro ryitwa Cobalt ari byo bigwamo abana benshi bagapfa.
Kubera ko bisa n’aho ibigo bicukura ririya buye bisa n’ibyinangiye bigahakana kutazarekeraho gukoresha abana buriya bucukuzi, muri iki gihe hari umugambi wo gukomanyiriza cobalt iva muri kiriya gihugu.
Ibi bizakorwa hagamijwe kureba uko byakwisubiraho bikorohereza abana.
Uyu ni umugambi watangijwe n’ikigo kiswe Fair Cobalt Alliance (FCA) kiyoborwa na Assheton Carter.
Avuga ko iyo urebye ibyasohotse muri raporo ya Amnesty International yo muri 2016 yavugaga ku kaga abana bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahura nako mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane Cobalt, ukareba uko bihagaze muri iki gihe, usanga nta kintu kinini cyahindutse.
Ni raporo yiswe “This is what we die for: Human rights abuses in the Democratic Republic of the Congo power the global trade in cobalt”.
Bwana Assheton Carter avuga ko kuba nta cyahindutse cyane byatewe n’uko ibigo bikora ubucukuzi bwa ririya buye hamwe n’ibirigura bitigeze biha agaciro impuruza ya Amnesty International, bigakomeza kumva ko guha bariya bana akazi ari ukubagirira neza kubera imibereho mibi iri iwabo.
Igice kinini gicukurwamo ririya buye ni ahitwa Lualaba.
Icyaba ingirakamaro, ngo ni ugufasha abacukura ariya mabuye kubaho neza, abana babo bakabona ibyangombwa mu buzima bituma bakura neza bitabaye ngombwa ko ababyeyi babo( ku bakibafite) babohereza mu birombe gushakirayo amaramuko kandi ahubwo bahakura urupfu cyangwa ubumuga.
Abo muri iriya miryango kandi bagomba gufashwa kwiga, bagakura bafite ubumenyi buzatuma bahanga imirimo, aho kumva ko ‘umurimo ari ugucukura cobalt ibindi bikaba amahirwe.’
Ibi bisaba gukorana n’ibigo byatsindiye gucukura ririya buye kugira ngo ibikorwa byose bikorwe mu nyungu z’umukozi n’umuryango we.
Si ibigo bicukura gusa ahubwo hagomba n’ubufatanye bw’ibigo bigura Cobalt birimo :Tesla, Volvo Cars na Sono Motors( bikora imodoka zikoresha amashanyarazi) ibigo bikora intsinga nka Fairphone, Signify na Shift, Glencore, Huayou Cobalt, China Molybdenum Co. (CMOC), ibikora batteries nka Amperex Technology n’ibindi.
Cobalt:
Ni ibuye rikozwe k’uburyo ridashobora gushyuha mu buryo bworoshye kandi rigafasha mu gukwirakwiza amashanyarazi. Ibi bituma riba ingirakamaro ku nganda zikora ibikoresho birimo indege, ibyogajuru, za batteries n’ibindi bikoresho by’ibanze mu ikoranabuhanga rigezweho.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite cobalt nyinshi hagakurikiraho u Burusiya.