MINALOC Igiye Kwifashisha Ikoranabuhanga Mu Gushyira Abantu Mu Budehe

Abaturage banenga abaganga batinda kugera ku kazi

Mu gihe runaka kiri imbere, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), irateganya kuzamurikira rubanda urubuga rw’ikoranabuhanga ruzajya rukoreshwa mu kumenya abaturage bakeneye inkunga.

Ni mu rwego rwo kumenya imibereho y’abaturage binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo abakennye kurusha abandi bafashwe kubwivanamo.

Iryo koranabuhanga baryise ‘Imibereho Dynamic Social Registry System’.

Ubuyobozi muri iyi Minisiteri buvuga ko ibyiciro by’ubudehe byabagamo amakosa menshi yaterwaga n’uko hari abaturage bumvaga ko bagomba gushyirwa mu byiciro by’abakene byanze bikunze kandi mu by’ukuri imibereho yabo itabibemerera.

Bifuzaga inkunga ya Leta ngo bafashwe kubaho kandi basanzwe bifashije mu rugero runaka.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ariane Mugisha, yabwiye New Times ko iryo koranabuhanga rishya rizaba rifite amakuru ku mibereho y’abatuye buri rugo ku buryo bizoroha guhitamo abakene mu nzego zitandukanye, aho bari hose mu Rwanda.

Ati: “ Rizakemura ibibazo byo kubogama mu gutoranya abagenerwabikorwa muri gahunda zo gufasha abatishoboye. Rizoroshya n’uburyo bwo gukurikirana ko uwari mu cyiciro cy’ubukene runaka yakivuyemo.”

Yunzemo ko iri koranabuhanga rigenewe n’abandi bose bashaka gufasha abaturage kugira imibereho myiza, ni ukuvuga imiryango itegamiye kuri Leta n’ishingiye ku madini.

Ariane Mugisha avuga ko iri koranabuhanga rizakoreshwa no mu micungire y’ubutaka.

Yagize ati: “Twamaze kurangiza igice kimwe cyaryo kandi tuzakomeza kurinoza. Ibijyanye no kwandika abavutse nabyo byahujwe n’iri koranabuhanga hagamijwe kumenya umubare w’abagize buri rugo. Ryahujwe kandi n’irya mituweli kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizorohe.”

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ariane Mugisha

Avuga ko ubundi buryo iri koranabuhanga riri gukoreshwamo harimo n’imicungire y’imisoro, imicungire y’abakozi  ba Leta n’ubundi bwinshi bwahujwe naryo kugira ngo hagenzurwe ubukungu bw’ingo n’imibereho y’abazituye.

Mu miterere y’iyo gahunda, harimo ko uretse ingo zifite ibibazo byihariye, Leta izakomeza kwita ku bageze mu za bukuru batishoboye, incike, abafite ubumuga bukomeye, abafite indwara zidakira n’ingo ziyobowe n’abana ‘abandi bose’ bagomba gufashwa kwikura mu bukene.

Mu ngamba nshya zatangajwe kandi harimo gahunda itandukanye n’iyari isanzwe ivuga ko abaturage bafashwa na Leta bazajya basinya amasezerano y’imyaka ibiri(2) yo kwikura mu bukene.

Politiki y’u Rwanda igaragaza ko hakenewe n’uruhare rw’umuturage ufashwa agaharanira kwitunga aho guhora afashwa.

Inshingano za Leta n’abo ifatanyije nabo zizaba ari ugushyiraho uburyo butuma umuturage abona iby’ibanze bimuvana mu bukene, ahasigaye hakaba ahe.

Iyi Politiki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu Ugushyingo 2022.

Mbere na mbere Ibyiciro by’Ubudehe byatangijwe mu mwaka wa 2000, bikaba byari  mu rwego rwo kugabanya ubukene.

Mu myaka yabanjirije uyu, abakene bahabwaga inkunga, abana babo bakishyurirwa  amafaranga y’ishuri muri Kaminuza, hakaba n’abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza hashingiwe kuri ibyo byiciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version