Umuhanda Huye-Rusizi Wacitsemo Kabiri

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Mbere taliki 15, Mutarama, 2024, umuhanda uhuza Huye, Nyamagabe, Rusizi waridutse uruhande rumwe.

Wapfiriye mu Mudugudu wa Kigarama, hafi y’ikorosi ugiye kugera mu Gasanteri ka Karambi muri Huye.

Meya Sebutege Ange avuga ko Byatewe n’inkangu ariko amaso arerekana ko byatewe no kuriduka ku ruhande rw’umukono w’iburyo.

Uko bigaragara kandi n’ikindi gice cyawo gishobora kuriduka.

- Advertisement -

Umunyamakuru wa RBA wageze yo avuga ko yahasanze umurongo muremure w’imodoka zirimo n’izitwara abagenzi.

Avuga ko bigaragara ko amazi y’imvura imaze iminsi igwa muri kiriya gice ari yo ntandaro y’iki kiza cyane cyane ko uwo muhanda uturanye n’umugezi

Ku bw’amahirwe, ngo biriya byago byabaye nta modoka ihaciye kuko yari butembanwe.

Meya w’Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko bagiye kuzitira hantu hanyuma inzego zicare zige icyakorwa, zirebe n’izindi nzira zakoreshwa kugira ngo abaturage bagere iyo bajya.

Ange Sebutege( Ifoto@ Kigali Today)

Polisi n’ingabo bahageze ngo bahacungire umutekano.

Meteo Rwanda yari imaze iminsi mike iburiye Abanyarwanda ko Uburengerazuba bw’Amajyepfo harimo n’Akarere ka Huye hazibasirwa n’imvura nyinshi.

Iyo mvura kandi iragwa n’ahandi henshi mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version