Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINECOFIN Yategetse Ko Ibimina Biba Byanditswe Ku Murenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

MINECOFIN Yategetse Ko Ibimina Biba Byanditswe Ku Murenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2024 5:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu iteka rya Minisitiri w’imari n’igenamigambi riherutse gusohoka handitsemo ko ibimina bigomba kuba byanditswe ku buyobozi bw’Umurenge biherereyemo.

Ni gahunda igomba kuba yarangije gushyirwa mu bikorwa bitarenze amezi atandatu.

Ibigomba kuba byarangije kwiyandikisha mu gihe kigenwa muri iryo teka ni ibibina bisanzwe bikora n’aho ibishya byo bigomba kwiyandikisha mbere y’uko bitangira gukora.

Iteka rya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi rigenga ibimina rigaragaza ko iyi Minisiteri ishinzwe no guteza imbere ibimina no gukurikirana imikorere yabyo binyuze mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere urwego rw’imari.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ingingo ya karindwi y’iri teka iteganya ko “Ikimina kigomba kugira izina ridasa n’iry’ikindi kimina byanditswe mu Murenge umwe”.

Ikimina kigomba kwandikishwa mu buyobozi bw’Umurenge gikoreramo, bigakorwa ku buntu.

Ku bikorwa byinshi bikorerwa mu kimina hakurikizwa amategeko ngengamikorere yacyo.

Ingingo ya 17 ya rya teke iteganya ko “Ikimina cyanditswe hakurikijwe ibiteganywa n’iri teka gihita kigira ubuzimagatozi”.

Ubuzimagatozi buhesha ikimina uburenganzira bwo gukurikirana inyungu zacyo, ariko kandi na cyo gishobora gukurikiranwa cyangwa kikaryozwa inyungu z’abandi.

- Advertisement -

Itegeko rigenga ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena 2024 ryongewemo ‘Ikimina’ .

Rivuga ko ikibina ari uburyo abantu bagize itsinda batanga amafaranga bagamije kwizigamira no kugurizanya hagati yabo mu buryo babyumvikanyeho.

Depite Uwineza Béline wariteguye icyo gihe yavuze ko kuba nta tegeko rigenga ibimina ryari rihari byateraga bamwe  ubwambuzi n’ibindi bibazo.

Ni iteka  riteganya ko iyo igihe ikimina cyagenewe kubaho kirangiye, abanyamuryango bakorana n’ubuyobozi bw’Umurenge kigaseswa.

Ubuyobozi bw’Umurenge nabwo bushobora gusaba ko ikimina giseswa hagakusanywa umutungo wacyo ukagabanywa abanyamuryango iyo igihe cyateganyaga kumara kirangiye.

Indi mpamvu ishobora gutuma Umurenge usaba ko ikibina giseswa ni mu gihe cyahuye n’igihombo cyangwa amategeko ngengamikorere yacyo akaba atubahirijwe.

Muri iryo teka hagaragara ko ibimina byose biriho bihawe igihe cy’amezi atandatu uhereye igihe iri teka ritangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kugira ngo byubahirize ibiteganywa na ryo.

Mu mwaka wa 2021 hasohotse imibare yerekanaga ko mu Rwanda abantu miliyoni ebyiri bizigamiye miliyari Frw 49 kandi abangan ana 70% byabo bose ni abagore.

Indi mibare yerekana ko 60 by’Abanyarwanda bakuru bizigamira mu buryo butanditse burimo n’uburyo bw’ikibina.

Mu Rwanda kugeza ubu habarirwa ibibina 90 kandi muri byo ibihumbi bibiri bikoresha ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative bwigeze gutangariza abanyamakuru mu nama nyunguranabitekerezo byagiraniye nabo mu Karere ka Rwamagana ko hari amafaranga ikibina kigira bikaba ngombwa gihinduka Koperative.

Koperative zizigamira amafaranga nazo ziraguka zigahabwa uburyo bwo gukora bumeze nka za Banki.

TAGGED:featuredIbibinaImariMinisiteriUbucuruziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamonyi: Abatashye Ibirori Bahavuye Bajyanwa Kwa Muganga
Next Article 65% By’Ababyeyi Nibo Batanga Umusanzu Wo Kugaburirira Abana Ku Ishuri- MINEDUC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?