MINECOFIN Yategetse Ko Ibimina Biba Byanditswe Ku Murenge

Mu iteka rya Minisitiri w’imari n’igenamigambi riherutse gusohoka handitsemo ko ibimina bigomba kuba byanditswe ku buyobozi bw’Umurenge biherereyemo.

Ni gahunda igomba kuba yarangije gushyirwa mu bikorwa bitarenze amezi atandatu.

Ibigomba kuba byarangije kwiyandikisha mu gihe kigenwa muri iryo teka ni ibibina bisanzwe bikora n’aho ibishya byo bigomba kwiyandikisha mbere y’uko bitangira gukora.

Iteka rya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi rigenga ibimina rigaragaza ko iyi Minisiteri ishinzwe no guteza imbere ibimina no gukurikirana imikorere yabyo binyuze mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere urwego rw’imari.

Ingingo ya karindwi y’iri teka iteganya ko “Ikimina kigomba kugira izina ridasa n’iry’ikindi kimina byanditswe mu Murenge umwe”.

Ikimina kigomba kwandikishwa mu buyobozi bw’Umurenge gikoreramo, bigakorwa ku buntu.

Ku bikorwa byinshi bikorerwa mu kimina hakurikizwa amategeko ngengamikorere yacyo.

Ingingo ya 17 ya rya teke iteganya ko “Ikimina cyanditswe hakurikijwe ibiteganywa n’iri teka gihita kigira ubuzimagatozi”.

Ubuzimagatozi buhesha ikimina uburenganzira bwo gukurikirana inyungu zacyo, ariko kandi na cyo gishobora gukurikiranwa cyangwa kikaryozwa inyungu z’abandi.

Itegeko rigenga ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena 2024 ryongewemo ‘Ikimina’ .

Rivuga ko ikibina ari uburyo abantu bagize itsinda batanga amafaranga bagamije kwizigamira no kugurizanya hagati yabo mu buryo babyumvikanyeho.

Depite Uwineza Béline wariteguye icyo gihe yavuze ko kuba nta tegeko rigenga ibimina ryari rihari byateraga bamwe  ubwambuzi n’ibindi bibazo.

Ni iteka  riteganya ko iyo igihe ikimina cyagenewe kubaho kirangiye, abanyamuryango bakorana n’ubuyobozi bw’Umurenge kigaseswa.

Ubuyobozi bw’Umurenge nabwo bushobora gusaba ko ikimina giseswa hagakusanywa umutungo wacyo ukagabanywa abanyamuryango iyo igihe cyateganyaga kumara kirangiye.

Indi mpamvu ishobora gutuma Umurenge usaba ko ikibina giseswa ni mu gihe cyahuye n’igihombo cyangwa amategeko ngengamikorere yacyo akaba atubahirijwe.

Muri iryo teka hagaragara ko ibimina byose biriho bihawe igihe cy’amezi atandatu uhereye igihe iri teka ritangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kugira ngo byubahirize ibiteganywa na ryo.

Mu mwaka wa 2021 hasohotse imibare yerekanaga ko mu Rwanda abantu miliyoni ebyiri bizigamiye miliyari Frw 49 kandi abangan ana 70% byabo bose ni abagore.

Indi mibare yerekana ko 60 by’Abanyarwanda bakuru bizigamira mu buryo butanditse burimo n’uburyo bw’ikibina.

Mu Rwanda kugeza ubu habarirwa ibibina 90 kandi muri byo ibihumbi bibiri bikoresha ikoranabuhanga.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative bwigeze gutangariza abanyamakuru mu nama nyunguranabitekerezo byagiraniye nabo mu Karere ka Rwamagana ko hari amafaranga ikibina kigira bikaba ngombwa gihinduka Koperative.

Koperative zizigamira amafaranga nazo ziraguka zigahabwa uburyo bwo gukora bumeze nka za Banki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version