65% By’Ababyeyi Nibo Batanga Umusanzu Wo Kugaburirira Abana Ku Ishuri- MINEDUC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yatangaje ko hari ababyeyi batarumva akamaro ko gutanga umusanzu wo kugaburirira abana ku ishuri, bigatuma ifunguro bahabwa rituba.

Avuga ko abawutanga bangana na 65%, agasanga kuba abandi bataritanga biterwa ahanini n’uko batumva akamaro kabyo.

Yavuze ko abataritanga bakwiye kumva ko iyo ritanzwe rituma abana biga neza kuko baba badashonje, bigatuma batsinda kurushaho.

Yaboneyeho kuvuga ko burya buri mwaka Leta ishyira muri iyi gahunda Nkunganire ya Miliyari Frw 90 kugira ngo igende neza.

Ashingiye ku musaruro iriya gahunda yagize mu myigire y’abana, Irere asanga ikwiye kurushaho gutezwa imbere.

Avuga ko  yatangiye hagaburirwa abigaga amashuri yisumbuye kandi nabo bacye.

Yaje kwaguka igera no ku biga amashuri abanza ndetse nyuma ya COVID-19 iragurwa igera kuri bose, ibyo Irere yise universal.

Irere Claudette avuga ko nyuma y’uko iyi gahunda yaguwe ikagera henshi yatumye abana benshi bataga ishuri barigarukamo.

Si ukugaruka ku ishuri gusa ahubwo ngo barushijeho no gutsinda.

Ati: “ Icya kabiri twishimira kurushaho ni uko n’imitsindire yabo igenda iba myiza uko imyaka igenda ihita”.

Iyi mitsindire akenshi iterwa n’uko abana biga babyitayeho kuko baba badashonje bityo bakumva neza ibyo mwarimu abigisha.

Kubera ko kugira ngo ibyo abana barya biboneke bisaba ko n’ababyeyi bagira icyo batanga, hari bamwe batabikora kubera impamvu Irere avuga ko ziterwa ahanini no kutumva neza akamaro kabyo.

Umubyeyi ufite umwana wiga amashuri abanza asabwa kuko asabwa Frw 975  cyangwa Frw 1000 kandi ku gihembwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi  Claudette Irere avuga ko ayo ari amafaranga  macye kuko atangwa mu gihe kirekire kandi  iyo uyabaze mu mwaka usanga atagera neza ku Frw 3000.

Avuga ko muri rusange,  ababyeyi bamaze kumva akamaro kabyo kuko mu mwaka ushize w’amashuri abangana na 65% ari bo batanze amafaranga yo kunganira ifunguro abana bahererwa ku ishuri.

Minisiteri y’uburezi  ivuga ko iyo ababyeyi badatanze uwo musanzu bigira ingaruka ku ngano n’ubwiza by’ibyo abanyeshuri bagaburirirwa ku ishuri.

Ku byerekeye itangwa ry’amasoko y’abagemurira amashuri ibiribwa bigenewe abana, Irere Claudette avuga ko icyo kibazo gikwiye kubonwa mu buryo bubiri:

Ubwa mbere ni uko bigitangira amasoko yatangwaga n’amashuri, buri shuri rikitangira isoko.

Ikibazo cyaje kuba icy’uko wasangaga amashuri ari mu Murenge umwe atanga ibiciro ahahiraho birtandukanye, biza gutuma Minisiteri y’uburezi ibivana ku rwego rw’ikigo ibishyira ku rwego rw’Akarere.

Irere ati: “ Niba igiciro gitandukanye ariko byibura mu Karere kibe ari kimwe”.

Yishimira ko uyu muvuno uri gutanga umusaruro ugereranyije n’uwa mbere ariko akavuga ko hari ibikinozwa kuko ibiri kuba muri iki gihe hari ibyo bitangaho amasomo.

Uburyo bwa kabiri,  nk’uko yabisobanuriya RBA, Claudette Irere avuga ko kugira ngo iriya gahunda ikunde neza byasabye ko na Leta ishyiramo Nkunganire ya Miliyari Frw 90 buri mwaka.

Ayo mafaranga ni menshi ku buryo Irere adakwiye gufatwa nk’ayajugunywe bityo bigasaba ko Leta ikurikirana uko iby’amasoko y’ibiribwa agenewe abana atangwa.

Irere yabwiye RBA ko hari indi gahunda yiswe Dusangire Lunch yatekerejwe mu mu rwego rwo gufasha abana bafite ababyeyi badatanga uriya musanzu kugira ngo nabo babone icyo bafungura saa sita.

Avuga ko batekereje uburyo iyo gahunda bayihinduka iyo Umunyarwanda wese yiyumvamo.

Ati: “Abana ni abacu, igihugu ni icyacu, amashuri ni ayacu. Aho kugira ngo twicare tuvuge ngo iyi gahunda ntigenda neza ahubwo twese twakwibaza uruhare twabigiramo ni uruhe?”.

Mu rwego rwo kugira ngo buri wese ashobore gutanga umusanzu we, MINEDUC yakoranye n’ibigo binyuranye kugira ngo buri wese abikore.

Avuga ko Dusangire Lunch ari igikorwa cyo gushishikariza abifite gutanga umusanzu wafasha abana bo mu miryango itishoboye kubona uriya musanzu.

Yatanze urugero rw’uko umuntu usanzwe unywa ikawa iyo ayiguze akenshi agakombe kayo kaba kagura hagati ya Frw 2500 na Frw 3000 ni ukuvuga amafaranga yishyuriye umwana wo mu mashuri abanza umusanzu w’umwaka wose.

Bivuze ko uwatanga Frw 10,000 yaba yishyuriye abana batatu mu gihe cy’umwaka wose.

Muri ubu bukangurambaga, ababyeyi b’abana biga mu bigo birebwa niyo gahunda nibo bibutswa ko bakwiye gutangirira abana babo bose.

Ubundi bukangurambaga bukorwa ni ubukorerwa ku bahoze biga ku bigo runaka, bagashishikarizwa kuhatanga ayo mafaranga nk’uko hari gahunda nziza ijya ibaho yitwa Garuka Ushime ireba abize ku bigo runaka.

Yunzemo ko hari n’ubundi buryo bw’ubukangurambaga bukusanyiriza hamwe umusanzu rusange, Minisiteri y’uburezi igahitamo aho ibona hakwiye guhabwa amafaranga kurusha ahandi bitewe n’aho bikenewe cyane.

Avuga kandi ko abandi babishaka bashobora kohereza ubufasha bwabo bw’amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa MoMo bakanze *182*3*10#.

Ku Banyarwanda baba mu mahanga, Minisiteri y’uburezi ivuga ko bashobora korohereza abana baba mu Rwanda kubona ifunguro binyuze ku mikoranire na Vuba Vuba, runaka akaba yarigurira abana hanyuma ikigo Vuba Vuba kikarimugezaho.

Minisiteri y’uburezi ishima Abanyarwanda muri rusange kubera uruhare rwabo mu gutuma uburezi bugenda neza abana bakabonera ifunguro ku ishuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version