MINEDUC Yibutse Ko Uburyo Yatangazagamo Amanota Bwateraga Urujijo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yaraye atangaje ko iyi Minisiteri yahinduye uburyo amanota yatangazwagamo mu rwego rwo ‘korohereza buri wese ukeneye kuyareba.’

Yavuze ko MINEDUC yahinduye uburyo amanota yajyaga abarwa.

Ngo mu mashuri abanza bari bafite uburyo bwabo bwo kubara amanota, mu kiciro rusange( Tronc Commun) bakagira uburyo bwabo, n’abandi bakagira uburyo bwabo.

Ati: “ Uburyo amanota y’uwigaga muri TVET yabarwaga bwaba butandukanye n’uko uwo mu burezi busanzwe( general education) yabarwaga. Twari dusanzwe dufite uburyo burenga butanu abantu babaraga amanota.”

- Advertisement -

Twagirayezu yavuze ko Minisiteri y’uburezi yavuguruye buriya buryo bukomatanyirizwa hamwe.

Yatangaje ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini, NESA, mu minsi iri imbere kizasobanura neza iby’iri vurugura.

Icyakora Gaspard Twagirayezu avuga ko icyo bakoze kiri mu nyungu z’ababyeyi n’abana babo kugira ngo hakurweho urujijo mu kumenya uko amanota abarwa n’uko atangazwa.

Ibi bitangajwe mu gihe abanyeshuri 429,151 bo mu byiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye bari gukora ibizamini bya Leta.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abanyeshuri biyandikishije gukora biriya bizami ni 127,469 n’aho mu kiciro cya kabiri cy’aya mashuri biteganyijwe ko 47,579.

Mu mashuri nderabarezi abanyeshuri 2,906  mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro hazakora abanyeshuri 21,338.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version