Aho mu Burasirazuba bwa DRC habonekeye Ebola, Guverinoma y’u Rwanda igira inama abaturage z’uko bakwirinda iyo ndwara yica benshi mubo yafashe.
Virusi ivugwa mu Burasirazuba bwa DRC kuri iyi nshuro yitwa “Bundibugyo” ikaba kandi yashyizwe mu cyiciro cy’icyorezo kireba isi yose nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Kugeza ubu nta muntu urwaye indwara ya Ebola uraboneka mu Rwanda, icyakora mu rwego rwo gukomeza ubwirinzi, u Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gupima no kugenzura urujya n’uruza ku mipaka iruhuza na Kongo.
Itangazo Taarifa Rwanda ikesha Minisanté rivuga ko hari amatsinda y’abaganga yateguwe ngo akoreshe uburyo buhari mu kugenzura icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iri gukorana n’abafatanyabikorwa hagamijwe kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda.
Ese Ebola ni iki?
Indwara ya Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola. Ubwoko bwa Virusi ya Ebola bwabonetse mu karere kuri iyi nshuro bwitwa “Bundibugyo”.
Ubusanzwe virusi ya Ebola yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ikatubanamo kandi ntidutere kurwara ariko tukayikwirakwiza.
Nubwo ari uko bimeze ku ducurama, Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara, isha, inguge (ingagi, inkende, ibitera, n’izindi…).
Indwara ya Ebola irandura cyane ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% – 90% by’abayirwaye.
Ni ibihe bimenyetso by’indwara ya Ebola?
Umuntu wese wanduye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21. Ibyo bimenyetso ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, guhitwa cyane kandi kenshi, kubabara imikaya no mu ngingo, kuruka, kubabara mu nda no mu muhogo, gutukura amaso, gucika intege no kuribwa mu ngingo, gusesa ibiheri ku mubiri no kuva amaraso ahari umwenge hose.
Ebola yandura ite?
Umuntu ashobora kwandura Ebola igihe akoze ku maraso n’andi matembabuzi yose y’umuntu urwaye Ebola, uwishwe na Ebola, cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamanswa, irwaye cyangwa yishwe na Ebola.
Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, umusarane, amashereka, amasohoro n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore.
Akoze ku bintu cyangwa ahantu hagiye amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola igihe bitasukuwe cyangwa hatasukuwe neza mu buryo bukwiye.
Umuntu yandura kandi akoze ku murambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola atarabihuguriwe kandi atambaye imyambaro imurinda.
Yandura kandi iyo ari kwita ku murwayi wa Ebola, amuvura, amusukura cyangwa ashyingura umurambo w’uwishwe na Ebola atambaye ibikoresho byabugenewe bimukingira.
Minisanté ivuga ko hari ‘Icyitonderwa’.
Umuntu wanduye indwara ya Ebola atangira kwanduza abandi igihe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi cyane cyane umuriro.
Hagati aho ariko, mbere y’uko agaragaza ibimenyetso, ntawe yakwanduza.
Ikindi gukomeye abasomyi bakwiye kumenha no uko Ebola iravurwa igakira iyo igaragaye hakiri kare, umurwayi akihutira kugera kwa muganga.
Abaturage basabwa kugira isuku y’aho batuye no gukaraba intoki neza kandi kenshi kuko ari uburyo bw’ingenzi mu gukumira no kurwanya indwara ya Ebola n’izindi.
Abaturage basabwa gusobanukirwa indwara ya Ebola (kumenya ibimenyetso byayo, uko yandura n’uko bayirinda), kwihutira kwiha akato iyo umuntu yikekaho kuba yanduye Ebola.
Basabwa kwihutira kumenyesha umujyanama w’ubuzima cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi igihe cyose hari ugaragaje ibimenyetso bya Ebola byavuzwe haruguru.
Bagomba kwirinda gukora ku muntu ufite umuriro kandi akekwaho Ebola, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu duce turimo icyorezo cya Ebola, kwirinda gukora ku murambo w’umuntu wishwe n’indwara ya Ebola, kwirinda gukora ku nyamanswa zo mu ishyamba zipfushije, no gutanga amakuru hakiri kare ku wakekwa cyangwa akagira uburwayi budasanzwe, no guhamagara kuri 114 cyangwa bakegera ivuriro riri hafi aho.
Ifoto:Minisiteri w’ubuzima Dr Nsazimana

