Minisanté Yageneye Ubutumwa Abacukura Ibirombe

Minisitiri Nsanzimana asaba abantu kudaha akato abakirutse Marburg

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uducurama twazanye Marburg mu Rwanda twabanje kwanduza umugabo wakoraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu gace gaturanye n’Umujyi wa Kigali.

Sabin Nsanzimana ushinzwe Minisiteri y’ubuzima yirinze kuvuga aho ibyo byabereye, ariko avuga ko nyuma y’uko bigaragaye ko uwo muntu yanduye, yajyanywe kwa muganga mu bitaro by’umwami Faysal.

Agezeyo yababwiye ko ndetse yahuye n’umugore we, bituma ashakwa nawe ajyanwa kwa muganga.

Yageze yo basanga aragaragaza ibimenyetso bya malaria-bisa cyane n’ibya Marburg-ariko nanone akaba yari atwite.

- Kwmamaza -

Byabanje kugora abaganga kuko bavuraga Malaria ariko bakabona umurwayi ntakira kuko ubundi nyuma y’iminsi itatu umuntu urwaye malaria aba yatangiye kugaragaza ko ari kugarura agatege.

Icyo gihe nibwo batangiye kubona ko bigomba kuba ari indi ndwara ikomeye.

Uwo mugabo n’umugore we bari bageze ku cyiciro batari batangira kuva amaraso ariko bigaragara ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Kubera ko impyiko n’umwijima bitakoraga neza, ndetse bakaba batari bagishobora no guhumeka neza, byabaye ngombwa ko babashyira ku byuma bibafasha.

Uko iminsi yatambukaga, niko bagendaga bagarura agatege, ndetse baza koroherwa bava muri coma.

Umuganga witabajwe ngo abavure yari aturutse mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali aza kuhandurira kuko yasubiye mu bitaro yakoragamo bityo indwara iva hamwe ijyanwa ahandi.

Aho niho ikibazo cyahise kiba kigari mu baganga ba bimwe mu bitaro bikomeye mu Rwanda.

Kubera ko iyo ndwara yaturutse mu kirombe, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko mu birombe hazashyirwa ikintu gitandukanya aho uducurama tuba cyangwa dushobora kuba kugira ngo hatandukane n’aho abantu bakorera.

Yemeza ko bidakwiye ko uducurama twicwa kuko byakurura ibindi bibazo ku rusobe rw’ibinyabuzima kandi bikaza ari ibibazo bikomeye kurushaho.

Uducarama twanduje abo bantu ni uturya imbuto bita fruits bats, tukaba turangwa no kugira umunwa muremure ugereranyije na tugenzi twatwo.

Kubera ko utwo ducurama tubwagura kabiri mu mwaka, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko mu gihe cyabwo cyo kubwagura ari bwo dusohora iyo virusi ‘ya Marburg’.

Ati: “ Twanduza abantu byaba mu nkari, mu macandwe no mu mwanda wundi dusohora. Ibyo biba mu gihe gihura n’ukwezi kwa munani n’ukwa cyenda twaboneyemo iki cyorezo”.

Nsanzimana avuga ko ubwe yagiye mu kirombe aho utwo ducurama twabaga aratuhasanga, asanga twaririnwaga n’abantu bahakora.

Kumenya inkomoko y’icyo cyorezo byamaze ibyumweru bibiri.

Zimwe mu ngamba zahise zifatwa ni ugushyira urukuta rugabanya aho abakora mu kirombe bakorera n’aho uducurama tuba, hashyirwa n’itsinda ry’abaganga  ngo bakomeze kwita ku bahakora no gucungira hafi utwo ducurama.

Ni ingamba kandi zizashyirwa n’ahandi haba ibirombe n’ubuvumo kugira ngo hatazongera kuboneka icyago nk’icyo.

Dr Nsanzimana ati: “Ni ingamba zizatuma tumenya ibyorezo by’ubutaha, tukabimenyera hariya aho kugira ngo tubimenyere kwa muganga byamaze kugera kure”.

Ku byerekeye igihe u Rwanda ruzatangariza ko rwaciye Marburg burundu, Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye ko ibyo bizaba umunsi hazaba hashize iminsi 42 uhereye umunsi umurwayi wa nyuma azaba yavuye aho avurirwa.

Kugeza ubu abarwayi babiri nibo bagifite iyi ndwara, Minisitiri Nsanzimana akavuga ko umunsi bose bazaba bamaze gutaha hagashira iminsi 42 ari bwo u Rwanda ruzaba ruhigitse Marburg.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO/OMS, niryo rizemeza mu buryo budasubirwaho ko ‘koko’ u Rwanda rwatsinze kiriya cyorezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version