Mu Mujyi Wa Kigali Haramurikwa Izindi Bisi Nini 60

Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu taliki 19, Mutarama, 2024 bisi 60 zari zisigaye ngo umubare wa bisi 100 wuzure, ziri butangire gukorera mu Mujyi wa Kigali. Mbere hari haje bisi 40.

Mu Ugushyingo, 2023, Minisiteri y’ibikorwa remezo yari yatangaje ko hari bisi u Rwanda ruzakira mu gihe kitarambiranye.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Jimmy Gasore niwe ubwe weruriye Kigali Today ko bisi zose u Rwanda rwashakaga zamaze kuza kandi kuri uyu wa Gatanu ziri butangira gukorera mu mihanda zagenewe mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Gasore ati: “Ni byo koko Bisi zaraje nk’uko twari twabivuze. Nyuma yaho habayeho kumenyesha abantu ko zihari, bityo abazifuza batangira gusaba kuzihabwa ngo bazikoreshe. Ibyo nabyo byarakozwe hakurikiraho gahunda yo kuzitanga, kuri uyu wa gatanu turi bumurikire rubanda izo modoka, mumenye abazihawe n’aho zizajya zikorera”.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore

Kongera imodoka zitwara abagenzi muri Kigali ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano,.

Icyo gihe hemejwe ko hagombaga kuza bisi 300 mu mezi atatu(3), nyuma biza kuba amezi atanu(5) maze birangira abaye amezi hagati y’icyenda(9) n’icumi(10) kandi nabwo hakaba haraje imodoka 100 gusa.

Ubu biravugwa ko bitarenze impera za Mutarama 2024 hazaza izindi 100 nk’uko byakomeje bigarukwaho na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version