Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisanté Yatangaje Uko Abanyarwanda Bazakingirwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho

Minisanté Yatangaje Uko Abanyarwanda Bazakingirwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2021 9:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko Abanyarwanda bazakingirwa mu byiciro bitewe n’uburyo inkingo zizajya ziboneka. Hari mu kiganiro yahaye Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gukingira abantu biteganyijwe gutangira vuba ariko hazagenda hakingirwa bake bitewe n’umubare w’inkingo zizaba zabonetse.

Yagize ati “Mu mpera za Gashyantare, inkingo tuzaba twazibonye, ntabwo zizabonekera rimwe zose kuko n’ibihugu bizikora ntabwo birakingira abaturage babyo bose, bivuze ko tuzagenda tuzibona uko ziboneka.”

Ngamije yijeje  Abanyarwanda ko Guverinoma yashyize ingufu zishoboka ngo inkingo zizaboneke ari nyinshi mbere y’uko umwaka urangira.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira inkingo mbere y’uko Gashyantare, 2021 irangira.

Avuga abantu bazakingirwa mbere harimo abafite ibyago byo kwandura kubera akazi bakora.

Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

Muri rusange, hari icyizere cy’uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

Biteganyijwe ko mu bazahita bakingirwa ku ikubitiro harimo abakozi bo kwa muganga, abo ku bibuga by’indege, ku mipaka, abo muri za hoteli, kuko bahura n’abagenzi bava hanze, aba biyongeraho abashinzwe umutekano bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’abandi.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari urutonde ruri gukorwa ariko rugenda ruvugururwa ariko yizeza ko ntawe uzacikanwa hagendewe ku mitegurire y’iki gikorwa n’uburyo hari gukorwa ibishoboka byose ngo kizagende neza kandi gikorwe mu mucyo.

Biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60%.

Abahanga bagaragaza ko uru rukingo rugabanya ibyago byo kurwara COVID-19 y’igikatu ariko ukaba wayandura ariko ukagira virusi nke mu mubiri ku buryo utakwanduza abandi.

Dr Ngamije ati “Ari na yo mpamvu tubyita urukingo, kuko niturubona turi benshi virusi izacika intege, twongere dusubire mu buzima busanzwe. Izo ngamba zo kwirinda ziracyahari ndetse tugomba kubigumana mu mutwe. Abavuga ko urukingo ruje bagiye gutandukana n’agapfukamunwa si ko bimeze. Tuzagumya kuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Kugeza ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyorezo cya COVID-19, cyagera mu Rwanda abantu 17 988 aribo bari bamaze kucyandura mu bipimo 973 922 bimaze gufatwa. Muri rusange abantu 16 597 ni bo bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abo kimaze guhitana ari 247.

TAGGED:COVID-19featuredGashyantareInkingoNgamijeRBA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CAF CC: AS Kigali Yasezerewe
Next Article Bavuga Ko Bakoreye Ikigo ‘Gishinga Amapoto’ Kirabambura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?