Minisiteri Yahagaritse Irushanwa Rya Miss Rwanda

Minisitiri w’umuco Rosemary Mbabazi yasohoye itangazo rivuga ko irushanwa ryo gutora nyampinga w’u Rwanda rihagaritswe.

Impamvu ni uko ngo iri rushanwa ryagaragayemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bityo ngo ryahagaritswe kugira ngo iperereza risesuye kuri iki kibazo rikorwe.

Byatangajwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuro mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022.

Iri tangazo rivuga ko kurihagarika “byashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), k’umuyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye.”

- Advertisement -
Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’umuco

Ikibazo kivugwa muri iri rushanwa cyatumwe n’uwigeze kuba Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 witwa Elsa Iradukunda nawe atabwa muri yombi.

Urwego rw’ubugenzacyaha buvuga ko bumukurikiranyeho kurubangamira mu iperereza ruri gukora kuri Ishimwe Dieudonnée wayoboraga iriya rushanwa uri gukorwaho iperereza ku ihohotera bivugwa ko yakoreye abakobwa baryitabiriye mu bihe bitandukanye.

Icyakora Elsa uyu hari ibaruwa aherutse kwandika avuga ko we nta hohoterwa yigeze akorerwa, ndetse ngo ibyo yari yaremerewe byose nka Miss Rwanda 2017 yarabihawe kandi nta kiguzi yigeze atanga icyo ari cyo cyose.

Icyakora ntawakwemeza niba iyo baruwa ari yo yafunzwe azira.

Ngiyo

Umwe Mu Babaye Miss Rwanda Arafunzwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version