Umwe Mu Babaye Miss Rwanda Arafunzwe

Amakuru Taarifa ifite avuga ko uwabaye Miss w’u Rwanda mu mwaka wa 2017witwa Elsa Iradukunda yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Ntituramenya mu by’ukuri icyo akurikiranyweho ariko biravugwa ko yabangamiye iperereza uru rwego rwakoze kandi rugikora kuri Ishimwe Dieudonnée uzwi nka Prince Kid.

Uyu musore aherutse gutabwa muri yombi nyuma y’ibirego byavugwaga ko hari abantu yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko Miss Iradukunda Elsa afungiye kuri station ya RIB i Remera.

- Advertisement -

Abajijwe niba nta bandi bari gukorwaho iperereza ku byaha birimo n’ibiregwa Ishimwe ndetse na Iradukunda, Dr Murangira yabwiye Taarifa ko iperereza rigikomeje kandi ko uwari we wese uzabigaragaramo nawe azakurikiranwa.

Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa asanzwe akundana cyane na Ishimwe Dieudonne.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version