U Rwanda Na Rhineland-Palatinate Bizihije Imyaka 40 Y’Ubufatanye

Perezida Paul Kagame yaraye yitabiriye ikiganiro cyamuhuje n’abayobozi b’Intara ya Rhineland-Palatinate mu Budage. Cyari ikiganiro kigamije kwishimira imyaka 40 impande zombi zimaze zifitanye umubano.

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yahuje Perezida Kagame n’abandi bayobozi barimo uyobora Rhineland-Palatinate witwa Malu Dreyer, Minisitiri w’ubufatanye mu by’ubukungu muri iriya Ntara witwa Svenja Schulze n’Umuyobozi w’Ikigo BionTech kiri hafi gutangira gufatanya n’u Rwanda kubaka uruganda rw’inkingo muri iki gihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda mu mikorere yabo, hakoze uko bashoboye, bigira ku mateka yabo, bituma bahitamo gukora kugira ngo ejo habo hazabe heza.

- Advertisement -

Umukuru w’u Rwanda avuga ko muri rusange u Rwanda rukorana n’inshuti zabo nk’u Budage kugira ngo rukomeze iterambere ryarwo.

Si u Budage nk’igihugu gusa rukorana nabwo, ahubwo ngo rumaze n’imyaka myinshi rukorana na Rhineland-Palatinate kandi iyo mikoranire yagiriye u Rwanda akamaro.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwigiye ku byarubayeho

Perezida Kagame yagize ati: “ Mu mikoranire n’umubano w’abantu, rimwe barahuza, ubundi ntibahuze ariko icy’ingenzi kikaba gukomeza gukorana.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibihugu biba bigomba gukomeza gukorana, buri gihugu kikareba ibigifitiye akamaro ariko nanone mu mikoranire irimo ubwubahane.

Abanyarwanda bafite imyumvire yahindutse cyane…

Perezida Kagame yabwiye abandi bayobozi bari bahuriye muri iriya nama, ko imyumvire y’Abanyarwanda yahindutse cyane, ubu bakaba ari abantu bashya muri byose.

Avuga ko mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubuzima bw’Abanyarwanda byahindutse buba bwiza kandi bugirira benshi akamaro.

Yashimiye abo muri BioNTech kuba bariyemeje gukorana n’u Rwanda n’ibindi bihugu bicye by’Afurika kugira ngo nabyo bitunge inganda zikora inkingo bityo bizabifashe kuzahangana n’ibindi byorezo bizaduka kuko kubitazabura igihe cyose abantu bakiri ho.

Muri Gashyantare, 2022 Perezida Kagame yasuye ubuyobozi bw’Intara ya Rhineland-Palatinate.

Yakiriwe na Madamu Malu Drayer uyobora Intara ya Rhénanie-Palatinat.

Uyu mugore afite inshingano zimuha uburenganzira bwo kwitwa Minisitiri akaba na Perezida wa Rhénanie-Palatinat, imwe mu Ntara z’u Budage.

Ku rukuta rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu icyo gihe handitsweho ko Perezida Paul Kagame na Malu Dreyer bagiranye ibiganiro ku ngingo zireba ibice by’ubuzima bw’u Rwanda iriya Ntara imaze imyaka 40 irufasha mu kwiteza imbere.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat bukorerwa mu nzego zirimo uburezi, ubuzima…byose bigamije ubukungu burambye.

Intara ya Rhineland-Palatinate

Rhénanie-Palatinat (mu Kidage bandika Rheinland-Pfalz) ni imwe mu Ntara 16 zihuje zikora Leta y’u Budage.

Yashinzwe taliki 30, Kanama, 1946 ikaba iherereye mu Majyaruguru y’u Budage.

Byakozwe ku bwumvikane busesuye bwa kamarampaka yemejwe nyuma y’ivugurura ry’Itegeko nshinga ryatowe taliki 18. Gicurasi, 1947.

Leta ya Rhénanie-Palatinat ituwe n’abaturage miliyoni enye, muri bo abarenga 317,000 ni abanyamahanga bahasuhukiye.

Iyi Leta iyobora igihugu gifite ubuso bwa 19 848 km2 , ubucucike bw’abaturage bukaba bungana n’abaturage 203 kuri kilometero kare( 203 hab./km2).

Ituranye n’u Bufaransa n’u Bubiligi( ku gice cya Wallon).

Umubano w’u Rwanda na Rhéneland-Palatinat  watangiye mu mwaka wa 1982.

Ushingiye ku mikoranire hagati y’abatuye izi mpande zombi, abaturage bakagenderana, kandi abafite icyo barushije abandi bakakibabafashamo.

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Intara Y’u Budage Imaze Imyaka 40 Ifatanya N’u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version