Minisiteri y’Ubumwe Isaba Abanyarwanda Gukora Umurimo Unoze

Iyi Minisiteri iri mu zishyizweho mu gito gishize isaba Abanyarwanda gukorana umurava no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose kandi aho ari ho hose.

Ikindi ivuga ko gikwiye kuba kimwe mu biranga Abanyarwanda ni ubunyangamugayo mu byo bakora byose.

MINUBUMWE(niko yitwa mu magambo avunaguye) itanga inama yo gukorana ubushake akazi buri wese ashinzwe, bikamuteza imbere.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri witwa Clarisse Munezero niwe utanga iyo nama.

- Kwmamaza -

Munezero avuga ko gukora umurimo ukawunoza kandi ukarangwa n’ubunyangamugayo, buri wese akareka kwireba ahubwo agaharanira inyungu za mugenzi we ari kimwe mu bizagirira u Rwanda akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Kugira ngo akazi ukora kanoge icya mbere ni ugutanga services nziza, mubyo ukora ugakoresha ukuri kugirango nabakugana bamenye ko bakorana numuntu w’ umunyakuri.

Clarisse Munezero

Ati: “Twese nk’Abanyarwanda intego yacu igomba kuba kugirira Abanyarwanda bose akamaro muri rusange tukirinda gukora twirebaho twenyine ahubwo tugakora tureba Abanyarwanda bose muri rusange.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ivuga ko iri gutegura uko hashyirwaho ‘urubuga’  ruhoraho rwo kuganira n’abakozi hagamijwe kubafasha kunga  ubumwe mu kazi.

Indi ntago urwo rubuga ruzaba rufite ni ugucengeza mu Banyarwanda ihamwe rifakuka rya NDI UMUNYARWANDA.

Igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ibipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye

Raporo y’uko ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze yasohotse taliki 22, Mata, 2021 itangajwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko bigoye kumenya uko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda baba hanze buhagaze.

Icyakora muri iriya raporo, havuga ko bwazamutse mu Banyarwanda barubamo.

Bwari ubushakashatsi bukozwe ku nshuro ya gatatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ubwaherukaga gukorwa bwakozwe muri 2015, icyo gihe ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwada bwari ku kigero cya 92.5% ariko umwaka ushize(2020, ubwo iyi raporo yasohokaga) warangiye buri ku gipimo cya 94.7%.

Bivuze ko mu myaka itanu bwazamutseho 2% irangaho gato.

Mu mwaka wa 2010, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 82.3%.

Mu mwanzuro wanditse mu gitabo gikubiyemo iriya raporo handitse ko u Rwanda rukomeje kwihuta mu rugendo rw’ubwiyunge ariko ngo nta kwirara.

Ibyavuye muri buriya bushakashatsi byerekana ko hari intambwe ifatika mu guhuza Abanyarwanda no kubunga.

Bimwe mu bintu iriya Komisiyo ivuga ko yasanze byaragize uruhare mu kunga Abanyarwanda harimo gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ifite uruhare rwa 93%, Buruse ya Perezida wa Repubulika, iyi ikaba yari ifite 99.0%( kuri iyi nshuro ntacyo babonye), ibirango by’igihugu, kuvanga ingabo n’ibindi.

N’ubwo Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko intambwe yatewe ari nziza, kandi bikaba binagaragara mu mibare, Taarifa yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Bwana Fidel Ndayisaba niba hari imibare bafite yerekana uko ubumwe n’ubwiyunge bimeze mu Banyarwanda baba hanze yarwo, asubiza ko ntayo.

Yavuze ko ubushakashatsi bamuritse icyo gihe( hari kuwa Kane tariki 22, Mata, 2021) bwakorewe mu Rwanda gusa.

Ati: “ Mu magambo make, ubu bushakashatsi twabukoreye ku Banyarwanda baba mu Rwanda. Ntabwo twigeze dukorera ku Banyarwanda baba hanze.”

Nibo bakunze kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside…

Ubumwe bw’Abanyarwanda burazamuka buri myaka itanu

Kuba nta mibare yerekana uko Abanyarwanda baba hanze babanye mu bumwe no mu bwiyunge bishobora kuba imwe mu mpamvu ituma hari bamwe muri bo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro, bamwe mu baba mu Rwanda bikabatangaza!

Abenshi babikorera ku mbuga nkoranyambaga(Twitter, Facebook, YouTube n’ahandi).

Icyakora icyo gihe Fidel Ndayisaba yavuze ko  n’ubwo Abanyarwanda baba hanze batarakorerwaho ubushakashatsi ngo hamenywe uko babanye mu buryo butaziguye, ariko ngo  ibisubizo abashakashatsi bahawe n’ababa mu Rwanda byabahaye isura rusange y’uko ababa mu mahanga babanye.

Kuri we ngo kuba hari gahunda zimwe zireba Abanyarwanda baba mu Rwanda ariko bakazihuriramo n’ababa mu mahanga, bitanga ishusho y’uko abo mu mahanga babanye.

Yatanze urugero rwa Rwanda Day n’izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version