Ubugenzacyaha bwataye muri yombi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere wungirije imukurikiranyeho icyo ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Amakuru dufite avuga ko uriya mugabo hari abantu, mu bihe bitandukanye, yatse amafaranga abizeza kufasha kuzabona Visas zo kujya mu mahanga ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.
Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha ,RIB, Thierry B. Murangira yahaye Taarifa yavuze ko uriya mugabo afungiye kuri station ya Remera kandi ngo hagikorwa iperereza ngo harebwe nib anta bandi bafatanyije mu ikorwa rya kiriya cyaha.
Ati: “ Yatse abantu batandukanye amafaranga abizeza ko azabashakira visa zo kujya muri Amerika ntiyazishaka ntiyabasubiza n’amafaranga yabo. Ibi yabikoze mu bihe bitandukanye.”
Umuvugizi wa RIB yongeye gusaba Abanyarwanda kuzibukira gukora ibigize icyaha kuko ubushake n’ubushobozi bya RIB byo gufata ababikekwaho bihari.
Ibihano bitangwa n’Ubutabera birakomeye…
Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yayo ya 174 havuga ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Fraud) bigize icyaha.
Iyi ngingo igira iti: “Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.”
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyite y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
Indi ngingo ya 276 yo ibisobanura itya: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano (forgery, falsification and use of forged documents)
Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.
Umwihariko ku bakozi ba Leta:
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.