Minisitiri Bayisenge Asaba Abanyamakuru Gukomeza Ubunyamwuga

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Professeur Jeannette Bayisenge yasabye abayobozi b’ibinyamakuru gukora k’uburyo abakobwa n’abagore babakorera bakora bisanzuye  kandi kinyamwuga kugira ngo n’abifuza gukora itangazamakuru barijyemo babishaka.

Yabivuze ubwo yafunguraga ibiganiro byahuje abakora itangazamakuru, abafata ibyemezo mu nzego za  Politiki, abakora mu rwego rw’ubugenzacyaha, Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda.

Biriya biganiro byataguwe n’Ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru rigamije impinduka( Women Media Owners for Change) hagamijwe kuganira uko ikibazo cy’ihohoterwa giteye mu mwuga w’itangazamakuru n’icyakorwa ngo rihagarare.

Minisitiri Professeur Jeannette Bayisenge yibukije abanyamakuru ko akazi bakora ari ingenzi ariko bagomba gukomeza ubunyamwuga.

- Kwmamaza -

Bayisenge ati: “Birabasaba gukomeza gukora mu buryo bwa kinyamwuga, mwubahiriza amahame agenga itangazamakuru kugira ngo n’umwana w’umukobwa ushaka kuza muri uyu mwuga abone ko ababirimo bafite icyerekezo.”

Yavuze ko abafite ibinyamakuru bayobora bagomba gushyigikira abakobwa n’abagore bakora mu itangazamakuru kugira ngo batange umusaruro mu kazi kabo.

Ngo ni ngombwa ko abakobwa n’abagore bubakirwa ubushobozi kugira ngo bakomeze gufatanya ‘na basaza babo’ mu kuzuza neza inshingano z’itangazamakuru.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda kandi ko Minisiteri ayobora izakorana naryo kugira ngo rikomeze guhugura abaturage hagamijwe iterambere ryabo.

Abitabiriye biriya biganiro baganirijwe kandi n’ubuyobozi mu rwego rw’ubugenzacyaha, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Isabelle Kalihangabo yavuze ko  ikibazo gikunze kubaho ari uko abantu batinda kugeza ikirego ku nzego z’ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera nawe yunze murya Madamu Kalihangabo avuga ko kurindira ko icyaha kizakorwa kenshi kugira ngo kibone kugenzwa bigora ko abagenzacyaha bamenya umuzi wacyo.

CP Kabera yasabye abanyamakuru kujya bakurikirana imanza z’abantu bakurikiranyweho guhohotera abandi kugeza igihe bazakatirirwa n’inkiko, ntibicire k’ugutangaza ko runaka yafashwe akurikiranywe icyaha runaka gusa.

Regine Akarikumutima umwe mu banyamakuru bagize ihuriro ry’abagore b’abanyamakuru baharanira impinduka.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version