Ni Ukugabanya Amashagaga Mu Kuguru – CP Kabera Yaburiye Abatwara Ibinyabiziga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yaburiye abinubira ko kamera (camera) zifata abarengeje umuvuduko zabaye nyinshi ku mihanda, avuga ko hakiri kare cyane kuko hazakomeza gushyirwaho n’izindi.

Yavuze ko icyo abashoferi basabwa gusa ari ukwitondera ibyapa, bakubahiriza umuvuduko uteganyijwe.

Ati “Kandi iriya kamera ntabwo ijya ikora ‘photoshop’ (guhindura cyangwa guhimba ifoto). Buriya ibyo abantu bajya bavuga, ntijya ikora photoshop, ntabwo ishobora kuvuga ngo iguhimbire, ishyire ikinyabiziga cyawe igishushanye muri yo nirangiza icyandikire, ntabwo bishoboka ibyo byo babimenye.”

Yari kuri Televiziyo Rwanda.

- Advertisement -

CP Kabera yavuze ko hari abashoferi bahungabanya umutekano wo mu muhanda kuva mu gitondo kugeza nijoro bakumva ko ari ibisanzwe, banacibwa amande bagatinda kwishyura kugeza polisi igiye kubibutsa.

Ati “Ariko noneho ikibabaje ni uko bavuga ngo ‘polisi nayo irimo kutwibutsa nabi, uragira utya waba wagiye ahantu muri resitora, wavayo wagera muri parikingi aho wasize imodoka yawe ugasangayo umupolisi, wagira utya waba wagiye mu kabari, wavayo ugasanga muri parikingi rusange hari umupolisi’, ibyo biremewe.”

Yavuze ko buri muntu afite ubushobozi bwo kwirebera kuri telefoni niba nta mwenda w’ibihano byo mu muhanda afite, akajya kuwishyura bidasabye ko Polisi ibyinjiramo.

Ati “Turagira ngo tubwire abantu ko Polisi, mu muhanda, ahantu rusange mwasize ibinyabigiga byanyu, ipfa kuba itinjiye mu kabari k’umuntu cyangwa muri resitora y’umuntu, rwose abapolisi ni ugushyiramo imbaraga ahubwo bakibutsa abo bantu muri ubwo buryo bushoboka, ku neza cyangwa se no kubahatira ko bagomba kumva amabwiriza.”

CP Kabera yanavuze ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira ku bivugwa ko ku mihanda ibyapa bitegeka umuvuduko utarenga km 60/h, kamera zifata abantu barengeje km 40/h.

Yavuze ko abantu bakwiye kuba bazi umuvuduko ugenderwaho mu muhanda kandi bakawubahiriza.

Ati “Ubwo nubyibagirwa Polisi ntiri bubyibagirwe, kamera ntabwo iri bubyibagirwe ariko noneho yo nta nubwo muri buvugane, kubera ko ubundi bajyaga bavuga ngo naba n’umupolisi wenda we mwavugana.”

CP Kabera yakebuye abantu bajya mu muhanda ntibagenzure ibyapa bakitwaza ko bidahari, kandi icyapa gisimburwa n’ikindi n’iyo wagenda ibilometero 20.

Camera ntabwo ziraba nyinshi

CP Kabera yavuze ko abantu bavuga ko camera ari nyinshi ku muhanda bibeshya, ngo ahubwo ntiziraba nyinshi.

Ati “Twagiye tubabwira ko ziziyongera, zizaba na nyinshi, ubwo rero uko zimeze uku niba abantu bumva zibabangamiye, ahubwo bakwiye kugira imyitwarire myiza ku buryo niziba nyinshi [zitazarushaho kubafata].”

Yavuze ko abantu bakwiye gutwara neza ibinyabiziga, kuko imodoka umuntu ayiha umuvuduko ashatse.

Ati “Reka tuvuge niba imodoka ari ‘automatic’ (otomatike) cyangwa ari ‘manuel’ (manuweli), nudakandagiraho cyane, uko uri bubigenze kose iri bugende buhoro. Ubwo ahubwo ni ukureba ibyapa uko bimeze cyangwa ukagabanya amashagaga mu kuguru kwawe.”

Yavuze ko Polisi atari yo igena uko imihanda bayigendamo n’umuvuduko wubahirizwa, ko bigenwa n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), gishingiye ku miterere y’umuhanda n’ahantu unyura.

Yashimangiye ko umusaruro wa kamera umaze kugaragara, kuko impanuka zagabanyutse.

Muri icyo kiganiro, CP Kabera yanasabye abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, yibutsa imodoka rusange zitwara abagenzi ko kwemererwa gutwara 100% by’ubushobozi bwazo bitavuze gutendeka.

 

Share This Article
1 Comment
  • Ni byiza ko Police yasbyira ingufu mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ariko noneho aho bigeze birakabije, birasa nkaho police ishaka amafranga kurusha umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version