Ngamije Yakuyeho Impungenge Ku Nyandiko Ibanziriza Gukingirwa COVID-19

Kuva iki cyumweru cyatangira inkuru ishyushye mu gihugu zirimo n’ijyanye n’inkingo za COVID-19, nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo 347.000 zizatangira guhabwa abantu kuri uyu wa Gatanu.

Ubu amaso yerekejwe kuri gahunda y’ikingira, ari nako bamwe bibaza byinshi ku nyandiko igomba kuzuzwa mbere y’uko umuntu ahabwa urukingo rwa COVID-19.

Iyo nyandiko yo “kwemera ku bushake gukingirwa COVID-19”, umuntu azajya abanza kwandikwa amazina, igitsina, nimero ya telefoni n’aho atuye. Agomba kuba afite nibura imyaka 16 ugendeye ku byo umuntu abanza kwemeza.

Mu ngingo zayo zatinzweho harimo igira iti “nsobanukiwe ko bidashoboka guhita hamenyekana ingaruka zose zishoboka zishingiye ku guhabwa uru rukingo. Nsobanukiwe n’ibyiza ndetse n’ingaruka zo guhabwa urukingo rwavuzewe haruguru;”

- Kwmamaza -

“Nasomye/nasomewe kandi nasobanuriwe ibirebana n’uruhushya rudasanzwe rwo gutanga no gukoresha uru rukingo rwa COVID-19, nkaba niyemeje kuruhabwa. Ndashima ko nahawe umwanya n’amahirwe byo kubaza ibibazo byose birebana n’iki gikorwa kandi ibisubizo nahawe byanyuze.”

Mu batanze ibitekerezo kuri iyo nyandiko, Yves Mugabo (@Obelyves) yanditse kuri Twitter ati “Ahubwo se ko Ministre @DrDanielNgamije yavuze ko izo nkingo zizewe, ayo masezerano twabanza gusinya yaba ari ay’iki? Njye binteye impungenge.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yahumurije abatekereje cyane kuri iyo nyandiko, avuga ko atari amasezerano kuko ntaho abantu babiri bashyira umukono.

Kuri iyo nyandiko nubwo uwakingiwe hajyaho amazina ye, ntaho asinya ahubwo hashyirwaho umukono w’umuntu wakingiye.

Yanditse kuri twitter ati “Ntabwo ari amasezerano. Ni inyandiko yerekana ko uhahwe serivisi ayemeye. Ibi ni ibisabwa mu mitangire myiza ya serivisi z’ubuzima, aho uje atugana amenya anakemera serivisi ahabwa.”

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo zikabakaba 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer, zagejejwe mu Rwanda ku bufatanye bwa gahunda mpuzamahanga igamije gufasha ibihugu kubona inkingo, COVAX.

Zikomeje kugezwa mu bitaro by’uturere, intego ni uko kuri uyu wa Kane zirara zigejejwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima 508 bya Leta mu gihugu hose. Ni ho igikorwa cyo gukingira kizabera.

Izo nkingo zizahabwa abantu 171.480 batoranyijwe mu matsinda afite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 cyangwa kuzahazwa na yo. Zizahabwa abazikeneye mu masaha 48 ari imbere guhera kuri uyu wa Gatanu.

Izi nkingo zizaterwa ku kuboko, buri muntu akazaziterwa inshuro ebyiri kugira ngo byizerwe ko akingiwe neza. Hagati y’urukingo rumwe n’urundi hajyamo nibura ibyumweru bitatu.

Iyi nyandiko izajya yuzuzwa mbere yo gukingira umuntu COVID-19
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version