Ikipe y’u Rwanda Y’Amagare Yitwaye Neza Mu Misiri, Itwara Imidari

Amakipe y'abakobwa n'abahungu b'u Rwanda yitwaye neza

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku Magare  bitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare yaberaga mu Misiri. Batwaye imidari itanu irimo itatu ya Feza.

Iyi midari bayegukanye ku munsi wa kabiri w’iriya shampiyona, aho buri wese yasiganwaga n’igihe kandi ku giti cye, icyo bita ‘course contre la montre.’

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo ririya rushanwa ryatangiraga Abanyarwanda nibwo batangiye gutwara imidari.

Icyo gihe batwaye imidari irimo iya bronze n’iya silver. Intego  yabo yari iyo gukomeza gutwara indi midari harimo n’iya zahabu.

Kugeza ubu  batwaye imidari irimo n’iy’ifeza.

Irushanwa barimo ryitwa African Continental Road Championships 2021 rikaba ribera mu Misiri.

Abakobwa bakoze akazi gakomeye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version