Minisitiri Nshuti Yabwiye Abatuye Uganda Ko u Rwanda Ari Inshuti YABO

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Prof Nshuti Mannasseh yabwiye abaturage ba Uganda ko Abanyarwanda n’abaturage ba Uganda ari abavandimwe basangiye byinshi mu mateka.

Yari yagiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge.

Mu ijambo rito yahavugiye, Prof Nshuti Mannasseh yavuze ko kuva Uganda yabona ubwigenge ndetse no guhera igihe Perezida Museveni yagereye ku butegetsi, hari Abanyarwanda babaga muri Uganda bityo ko ibihugu byombi bifite amateka bisangiye.

Ati: “Bamwe muri twe twabaye muri Uganda kandi mu myaka ishize hari byinshi mwagezeho kandi abanyarwanda n’abaturage ba Uganda turi abavandimwe basangiye byinshi. Mwizere ko u Rwanda ruzakomeza kubabera inshuti.”

- Advertisement -

Yavuze ko u Rwanda rwishimira aho Uganda igeze itera imbere kandi asezeranya Perezida wa Uganda n’abaturage ba kiriya gihugu bose ko u Rwanda ruzakomeza kuba inshuti ya Uganda.

Uganda yakolonijwe n’Abongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version