Minisitiri W’Intebe Ari Muri Qatar Mu Nama Yiga Ku Bukene

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ari muri Qatar aho azitabira inama ya gatnu y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kurwanya ubukene.

Ni inama izibanda ku ngamba zafatwa mu kugabanya umubare w’abakene mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku isi.

Ni inama izabera  i Doha.

Abanyacyubahiro bazarebera hamwe aho imihigo yo kurandura ubukene ikubiye mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs) zigeze zishyirwa mu bikorwa.

- Advertisement -

Hasigaye imyaka irindwi ngo igihe bari barihaye(2030) kigere.

Ibihugu bikennye cyane kurusha ibindi ku isi muri iki gihe ni 46.

Muri iriya nama hazigwa uko imikoranire yakongerwa kandi ikarushaho kunozwa kugira ngo igihe gito gisigaye ngo ‘SDGs’ zigerweho kizasige biriya bihugu hari intambwe ‘ifatika’ byateye.

Ni intambwe ikenewe mu nzego zirimo imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, kurengera ibidukikije n’ibikorwa remezo.

Inama Minisitiri w’Intebe yitabiriye yatangiye kuri iki Cyumweru taliki 05, Werurwe, 2023 ikazarangira taliki 09, muri uku kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version