Abapolisi Batawe Muri Yombi Bazira Kwiba

Iperereza ryatangiye ku bapolisi babiri baherutse gufatwa bakurikiranyweho kwiba amadolari menshi angana na Miliyoni Sh 5 z’amafaranga ya Kenya.

Bari basanzwe bakorera ahitwa Kilimani n’i Muthangari, ubu bakaba bafungiye ahitwa Mlolongo mu Ntara ya Machakos.

Polisi ya Kenya ivuga  bariya ba polisi banafatanywe zahabu ifite agaciro ka Miliyoni Sh 6 z’amashilingi ya Kenya.

Ariya mafaranga ndetse n’iriya zahabu byari iby’abacuruzi batatu.

- Kwmamaza -

Byibwe Taliki 22, Gashyantare, 2023.

Bikimenyekana hahise hatangira iperereza, abakekwaho ruhare muri ubwo bujura baza gufatwa mu masaha make yakurikiyeho.

The Nation yanditse ko abapolisi bavugwaho buriya bujura, babukoze ubwo basangaga bariya bacuruzi aho bari bari, bakabambura ibyo bari bafite, barangiza bakigendera.

Igihe cyarageze, abo bacuruzi bajya kurega kuri station ya Polisi, nayo itangira gushakisha abo bapolisi.

Bamaze gufatwa, Polisi yahamagaje ba bacuruzi ngo baze barebe neza niba koko ari abo babibye, abandi basanga nibo.

Umuyobozi wa Polisi muri Nairobi witwa Adamson Bungei  avuga ko uko bizagenda kose bariya bapolisi bazakurikiranwa.

Icyakora si ubwa mbere abapolisi ba Kenya bavuzweho uruhare mu bujura bukorerwa hirya no hino muri kiriya gihugu.

Taliki 10, Mutarama, 2023, abapolisi bane bafatiwe kandi bafungirwa i Nairobi nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu bujura bwakorewe umucuruzi akibwa miliyoni Sh2.

Abo bapolisi bari bafite imbunda yo mu bwoko bwa pistols.

Bafatiwe ahitwa Muthaiga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version