Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe Ashima Banki Zakuye Abantu Mu Ngaruka Za COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Minisitiri W’Intebe Ashima Banki Zakuye Abantu Mu Ngaruka Za COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 February 2023 6:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yatahaga k’umugaragaro inyubako nshya ya Banki ya I&M, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente  yashimye uruhare Banki muri rusange zagize mu guteza imbere ubukungu ariko cyane cyane mu kuguriza abantu ngo bivane mu ngaruka za COVID-19.

Inyubako ya I&M yiswe Nine on the Avenue

Yubatse rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Dr Edouard Ngirente yashimiye inama y’ubutegetsi n’ubuyobozi bwa I&M Bank kuba barashoye imari mu rwego rw’amabanki kuko rugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu.

Nyuma yo gufungura k’umugaragaro iriya nyubako, Dr Ngirente yabwiye abari aho ati: “Banki ni zo za mbere zitanga inguzanyo ku bantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo. Zikabika neza ibyo abantu babitsa muri banki. Twishimira ko umusanzu wanyu mu gutuma abantu bakorana n’’bigo by’imari kandi uyu musanzu utanga umusaruro.”

Avuga ko k’ubufatanye na Guverinoma, urwego rw’imari rwabaye ingenzi mu guteza imbere umuco wo kuzigama  kandi kuzigama ni bumwe mu buryo bufasha abantu kugira  ejo hazaza mu bijyanye n’imari.

Yavuze ko inguzanyo za Banki zatanze zafashije abantu kubona amafaranga yo kongera kuzanzahura ubukungu bwabo bwari bwaratubiswe hasi n’ingaruka za COVID-19.

Uko kuzahura ubukungu byatumye hari n’abahanga imirimo batanga akazi ku bantu batari bagafite bityo babona uko bibeshaho banazigamira imiryango.

Yababwiye ko Leta y’u Rwanda ishima uburyo banki z’ubucuruzi zavuguruye ibijyanye n’amasezerano bagiranye n’abakiliya babo hagamijwe kubafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi wa Banki ya I&M Banki witwa  Niyibizi Bonaventure avuga ko n’ubwo imirimo yo kubaka yagiye ikomwa mu nkokora na COVID-19 ariko yaje kurangira neza, ubu intego ikaba ari ugukora ngo abakiliya babone serivisi nziza.

I&M Bank ifite abakozi basaga 400, ikanakorana n’aba agents hafi ibihumbi 14.

Inzu yatashywe ifite ibice bibiri kimwe gifite amagorofa atanu ikindi gifite amagorofa icyenda.

Yubatswe mu gihe cy’imyaka ine, ikaba ifite agaciro ka Miliyari Frw 25.

Ifite ahakirirwa abakiriya ba I& Bank, icyumba cyihariye gifasha mu gucunga umutekano w’amakuru ya Banki (Cyber Security) ndetse n’igifasha mu kurinda ubuzima bw’inyubako.

Ubuyobozi bwa I&M Bank buvuga ko igitekerezo cyo kubaka iri gorofa cyaje mu mwaka wa 2014 hagamijwe kubona ahantu hagutse ho gukorera bukahakorera n’izindi serivisi zitandukanye.

Imibare kugeza ubu ivuga ko  36% by’abantu bakuru mu Rwanda ni ukuvuga abagera muri miliyoni 2 n’ibihumbi 600 bakoresha serivisi za banki.

Mu yandi magambo bivuga ko  93% by’Abanyarwanda bataritabira gukoresha serivisi za Banki mi burwo buhoraho.

TAGGED:AbanyarwandaAmakuruBankifeaturedImariMinisitiiriNgirenteUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Neymar Aranugwanugwa Muri Chelsea
Next Article Polisi Irasaba Abafana Gucika Ku Rugomo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?