Minisitiri W’Intebe Wa Centrafrique Yashimiye Abapolisi B’U Rwanda Bamucungira Umutekano

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrique, Firmin Ngrébada, yashyikirije impamyabushobozi z’ishimwe abapolisi 38 b’u Rwanda, bo mu itsinda ryihariye rishinzwe kumucungira umutekano.

U Rwanda rufite muri kiriya gihugu abapolisi 140 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro, bafite  inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’intebe n’abandi banyacyubahiro.

Umuhango wo kubashyikiriza izi mpamyabushobozi wabaye ku wa 7 Gicurasi, mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu murwa mukuru Bangui.

Ngrébada yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku murava n’ubunyamwuga bikomeje kubaranga kuva bahabwa inshingano zo kumurinda, muri Mutarama 2020.

- Kwmamaza -

Yagize ati “Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ndabashimira uburyo mukorana nk’ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n’abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.”

Mu izina rya Perezida wa Centrafrique n’abaturage b’icyo gihugu, Minisitiri w’intebe yashimiye leta y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kugarura umutekano n’iterambere muri icyo gihugu.

Yagarutse ku ruhare rw’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bihe by’amatora aherutse kuba muri icyo gihugu, avuga ko ubufatanye bwaranze abapolisi b’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano byatumye imitwe yitwaje intwaro itabona icyuho cyo guhungabanya umutekano mu matora.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi muri kiriya gihugu, CSP Valens Muhabwa, yashimiye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi bamurinda. 

Yagize ati “Dufashe uyu mwanya kugira ngo tugushimire ku bufasha bwanyu n’imikoranire myiza kuva twatangira gukorana mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi. Izi mpamyabushobozi zisobanuye byinshi kuri twe nk’itsinda, turashimira itsinda ryose ryo mu biro byanyu ndetse n’abaturage b’iki gihugu kuko ubufatanye bwanyu natwe nibwo butuma tubasha gusohoza inshingano zacu.”

CSP Muhabwa yasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’imikoranire myiza mu bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano n’imibereho myiza mu baturage ba Repubulika ya Centrafrique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version