Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 23 afite udupfunyika 36 tw’ikiyobyabwenge gihambaye cyo mu bwoko bwa Heroin, avuga ko na we afite undi acururiza.
Uyu mukobwa yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira I.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, SSP Jackline Urujeni, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko acuruza ibiyobyabwenge.
Ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko asanzwe acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bo mu ishami ryacu bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajya aho bari bamuturangiye ko arimo kubicuruza mu Nyakabanda, bagezeyo bamufatana udupfunyika 36 twa Heroin.”
SSP Urujeni akomeza avuga ko amaze gufatwa yavuze ko afite uwo acururiza ibi biyobyabwenge, yavuze izina rye rimwe ko yitwa Ally na we ukorera mu Karere ka Nyarugenge.
SSP Urujeni yagiriye inama umuntu wese ufite aho ahurira n’ibiyobyabwenge ko akwiriye kubicikaho, kuko atazabura gufatwa agashyikirizwa ubutabera.
Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibyaha, asaba n’abandi kugira umuco wo kwicungira umutekano batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nyakabanda, mu gihe iperereza rikomeje ngo na Ally afatwe.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cya Heroin mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.