Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe Wa Denmark Yakubitiwe Mu Nzira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri W’Intebe Wa Denmark Yakubitiwe Mu Nzira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 June 2024 7:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Madamu Mette Frederiksen yatunguwe no kubona umugabo aje aramuhirika yitura hasi muri kaburimbo  yo mu Murwa mukuru Copenhagen ariko uwamukubise yahise afatwa na Polisi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uyu mubyeyi w’imyaka 46 yakubiswe n’umuntu wihitiraga.

Perezidante w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen yagaye uwakoze biriya avuga atari ibintu bikwiye kuba bikiba mu Burayi.

Polisi ya Denmark yatangaje ko uwakoze biriya yafashwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ababibonye bavuga ko hari umugabo waje mu cyerekezo kinyuranye n’icyo Minisitiri w’Intebe yacagamo aramuhirika.

BBC yanditse ko Minisitiri w’Intebe Mette yahise ajya ahantu bakorera ikawa kugira ngo yicare abanze ashire impumu yakire n’ibimubayeho.

Ni ikibazo cyakomereye Minisitiri w’Intebe ku buryo umwe mu bagize Guverinoma ye ushinzwe ibidukikije witwa Magnus Heunicke avuga ko Mette yakutse umutima kandi ibyamubayeho byagize ingaruka no ku bandi bose bagize Guverinoma.

Hari abandi bayobozi bakubiswe n’abaturage…

Mu kwezi kumwe gushize, umuntu yagize atya atungura Minisitiri w’Intebe wa Slovakia amurasa avuye mu Nama y’Abaminisitiri.

- Advertisement -

Nubwo atahaguye ariko yarahakomerekeye bikomeye ubu ari kuvurwa.

Abafaransa kandi baribuka umugabo wakubise ikofe Perezida Emmanuel Macron ubwo yari arimo asuhuza abaturage.

Hari mu mwaka wa 2021 ubwo umugabo wari wambaye umupira w’icyatsi kibisi yakubitaga ikofe Perezida Macron wari waje gusuhuza abatuye ahitwa Tain-l’Hermitage hafi y’umujyi wa Valence.

Undi muyobozi mu minsi yatambutse wasagariwe ariko we bikamuviramo urupfu ni Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani warashwe n’umuntu amuturutse inyuma.

Shinzo Abe yarashwe n’umuntu wamuturutse inyuma

Hari ku italiki 08, Nyakanga, 2022, ubwo Abe yari yagiye kwiyamamaza umuntu akamurasa mu bitugu bikamuviramo urupfu.

TAGGED:AbeBufaransaBuyapaniDenmarkfeaturedIkofeIntebeMacronMinisitiriShinzo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Senateri Mupenzi YEGUYE
Next Article Kwandika Amateka Ya Jenoside Ntibyoroshye – Umwanditsi Hagenimana
1 Comment
  • Isma says:
    08 June 2024 at 12:49 pm

    Harya ngo kubera ko bageze iyo bagera ngo bo ntibashaka ama escorts? None imihini irabarembeje rero? Mwarangiza ngo abandi nabanyagitugu kubera kwirinda ibyo bibazo?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?