Minisitiri W’Intebe Wa DRC Yeguye

Sama Lukonde wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaraye yemerewe kwegura.

Amakuru avuga ko yeguye kubera ko yari aherutse gutorerwa kujya mu Nteko ishinga amategeko kuko yabitorewe.

Ni ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko kwegura kwe gufite aho guhuriye n’ibyo atumvikanagaho na Perezida Tshisekedi ku byerekeye uko intambara ya DRC na M23 yarangira.

Ayo makuru avuga ko Lukonde yashakaga ko habaho ibiganiro n’uriya mutwe kuko, kuri we, intambara isa nitazatanga umuti, ariko ngo ibyo siko Perezida wa Repubulika abibona.

Nyuma yo kwegura kwe, Jean Pierre Bemba niwe wahawe ubuyobozi bw’iyi Minisiteri itegeka izindi.

Jean Pierre Bemba

Amaso ahanzwe ku ukureba uwo Perezida Tshisekedi ari bumusimbuze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version