Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe W’Ubuhinde Yabanje Gusura Putin Mbere Y’Abandi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri W’Intebe W’Ubuhinde Yabanje Gusura Putin Mbere Y’Abandi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2024 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma gutsinda amatora aheruka, Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yahisemo gutangirira mu Burusiya ingendo ze zo mu muhanga. Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera kureshya Uburusiya ngo bukorane n’Ubuhinde nyuma y’uko bwari bumaze iminsi bukorana bya hafi n’Ubushinwa.

Akihagera yakiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’Uburusiya, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri azaganira na mugenzi we Putin.

Narendra Modi yaherukaga mu Burusiya mu mwaka wa 2022 ubwo bahuriraga muri Uzbekistan mu nama yiswe  Shanghai Cooperation Organization yari yibiriwe kandi n’Ubushinwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, bivuga ko kuva Uburusiya bwatangiza intambara muri Ukraine, umubano wabwo n’Ubuhinde warishijeho kuzamuka bitewe ahanini n’uko bwo n’Ubushinwa bwahise buba abaguzi b’imena b’ibikomoka kuri petelori bicukurwa mu Burusiya.

Ni ikintu cyafashije Uburusiya kubera ko isoko ryabwo mu Burayi ryari rimaze gufungwa kubera ibihano bwafatiwe n’Abanyaburayi babuziza iriya ntambara muri Ukraine.

Abahanga bavuga ko ibikomoka kuri petelori bingana na 40% bikenerwa n’Ubuhinde, bituruka mu Burusiya.

Dipolomasi y’Ubuhinde yirinze kwamagana ku mugaragaro intambara ya Putin muri Ukraine ahubwo ivuga ko umuti wayo urambye ari uw’amahoro, ni ukuvuga ibiganiro.

N’ubwo muri rusange umuntu yavuga ko umubano ari mwiza hagati ya New Delhi na Moscow, ku rundi ruhande Ubuhinde bubabazwa no kubona ukuntu umubano hagati y’Uburusiya n’Ubushinwa urushaho gukomera.

Ubushinwa n’Ubuhinde ni abakeba ku buryo hari n’ubwo abasirikare b’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 barwaniye mu gice gihuza imipaka yombi, baterana ibyuma, amabuye, amakofe, imigeri n’ibindi.

Bivugwa ko abasirikare 20 b’Abahinde bahaguye, ab’Abashinwa bane nabo biba uko.

Abahinde ariko bakora uko bashoboye bagafata impande zombi kuko mu gihe Uburusiya buhugiye mu ntambara na Ukraine, igihugu cyabo cyahisemo gukomeza kugura intwaro muri Amerika, Israel, Ubufaransa n’Ubutaliyani.

Ni nka wa mugani w’Abanyarwanda uvuga  ko ‘ubuze ay’iburyo akama ay’ibumoso’.

Mu rugendo Modi ari gukorera mu Burusiya birashoboka cyane ko azaganira na Putin uko hashyirwamo amasezerano avuguruye y’ubufatanye mu bya gisikare n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Hejuru y’ibi kandi hiyongeraho ko Ubuhinde busanzwe bwoherereza Uburusiya imiti n’ibindi byinshi bikenerwa mu rwego rw’ubuzima.

Mu mwaka wa 2023/2024 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari $ 65.

Ibyo Ubuhinde bukenera mu Burusiya bwiganjemo ibikomoka kuri petelori, imirimbo n’imitako, amabuye y’agaciro, ifumbire, amavuta akomoka ku bihingwa, zahabu n’ubutare.

TAGGED:PeteloriUbucuruziUbufatanyeUbuhindeUbukunguUburusiyaUbushinwaUrugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwabonye Miliyoni € 50 Yo Gushora Mu Mishinga Ibungabunga Ibidukikije
Next Article Gicumbi: Mu Mafu Menshi Bategereje Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kera Kabaye Ibiribwa N’Imiti Byemerewe Kwinjira Muri Gaza Ku Bwinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?