Dukurikire kuri

Mu mahanga

Abasirikare Ba Tchad Ikibazo Cyayo Mukibarekere- Tshisekedi

Published

on

Ubwo umunyamakuru yabazaga Perezida Felix Tshisekedi niba atemera ko ibyo ingabo za Tchad zakoze ubwo zafataga ubutegetsi ari Coup d’état ya gisirikare, undi yamusubije ko ibyo zakoze ari ukurinda ubusugire bwa Tchad kandi ko ziteguye kuzasubiza ubutegetsi abasivili.

Hari mu kiganiro yaraye atangiye i Paris mu Bufaransa nyuma yo kwitabira inama ihuje u Bufaransa n’Abakuru b’ibihugu by’Afurika yigiraga hamwe icyakorwa ngo ubukungu bwabyo buzahuke.

Félix Tshisekedi usanzwe ari na Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, avuga ko abasirikare ba Tchad bagombaga gukora uko bashoboye igihugu ntigihinduke akaduruvayo nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Idriss Deby Itno wayoboraga Tchad.

Yabibukije ko bariya basirikare bafite akazi gakomeye ko kwita ku bibera muri kiriya gihugu ari nako bakomeza guhangana n’abarwanyi bazengereje agace ka Sahel.

Hagati aho ariko ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ntibyumva kimwe uko ibibera muri Tchad byakemurwa.

Inama  yagombaga guhuza abagize Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Afurika Yunze ngo bige ku bibazo bya Tchad yari imaze igihe isubikwa.

Ku wa Gatanu ushize yarateranye.

Yari  Inama ikomeye kuko ibihugu byose uko ari 15 bigize kariya nama byagombaga kuba biyirimo kandi bikagira ibyo byemeza ku mwanzuro wafatirwa ibibera muri Tchad nta na kimwe cyifashe.

Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko abagize kariya kanama bose batumva kimwe uko ibibazo bya Tchad byakemurwa.
Abenshi bumva ko ibyiza ari uko akanama ka gisirikare kayoboye Tchad muri iki gihe kahabwa umwanya kandi kagaherekezwa muri iyi nzibacyuho y’amezi 18.

Akarere ka Sahel ahakorera ingabo z’u Bufaransa zifatanyije n’izindi zirimo n’iza Tchad

Ku rundi ruhande hari abavuga ko ihame ry’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ry’uko igihugu gikorewemo coup d’état kigomba guhagarikwa mu muryango, rigomba gukurikizwa, bityo Tchad ikaba ihawe akato.

Kubera ko iki kibazo cyabaye ingorabahizi ku bagize kariya kanama bakananirwa kubyumvikanaho, byabaye ngombwa ko hategurwa itsinda ryagombaga kujya i  N’Djamena kureba uko ibintu byifashe rigatanga raparo.

Raporo kariya kanama kazanye rero yasabye  ko ibihugu byose bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe byashyigikira Tchad mu bihe irimo, ikabanza kwivana mu bibazo nyuma hazabaho amatora.

Abashyigikiye ko Tchad iherekezwa mu bihe irimo bavugaga ko kuyikomanyiriza byaba ari ukuyitererana kandi isanzwe ari indashyikirwa mu guhangana n’iterabwoba rikorwa n’imitwe y’abarwanyi bakorera mu gace  ka Sahel.

Abatabishaka bo bavuga ko byaba ari ukwica ihame ryemejwe n’uriya muryango, bakavuga ko Tchad itagombye kuba umwihariko.

Radio France Internationale iherutse gutangaza ko uko bimeze kose abari butsinde muri izi mpaka ari abashyigikiye ko Tchad iherekezwa kuko n’ubundi mu gutorera icyemezo runaka harebwa abafite ubwiganze.

 

Advertisement
Advertisement