Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye itsinda ryari riyobowe na Leung Chun-Ying, Umuyobozi Mukuru wa GX Foundation, umuryango mpuzamahanga uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza bifasha abantu mu by’ubuzima.
GX Foundation imaze kumenyekana ku isi hose kubera ubufasha itanga mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.
Icyo kiri mu bintu bituma uruzinduko rw’uriya muyobozi mu Rwanda rugira igisobanuro kinini.
Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe impande zombi zaganiriye ku mahirwe atandukanye y’imikoranire, hibandwa ku buryo bwo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye icyerekezo cy’igihugu cyo gukomeza kubaka urwego rw’ubuvuzi rufite ireme, rwegereye abaturage kandi rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima muri rusange.
Ku ruhande rwe, Bwana Leung Chun-Ying yagaragaje ko GX Foundation yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, binyuze mu nkunga, ubumenyi n’imikoranire irambye n’inzego z’u Rwanda.


