Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2026 3:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye itsinda ryari riyobowe na Leung Chun-Ying, Umuyobozi Mukuru wa GX Foundation, umuryango mpuzamahanga uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza bifasha abantu mu by’ubuzima.

GX Foundation imaze kumenyekana ku isi hose kubera ubufasha itanga mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Icyo kiri mu bintu bituma uruzinduko rw’uriya muyobozi mu Rwanda rugira igisobanuro kinini.

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe impande zombi zaganiriye ku mahirwe atandukanye y’imikoranire, hibandwa ku buryo bwo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye icyerekezo cy’igihugu cyo gukomeza kubaka urwego rw’ubuvuzi rufite ireme, rwegereye abaturage kandi rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima muri rusange.

Ku ruhande rwe, Bwana Leung Chun-Ying yagaragaje ko GX Foundation yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, binyuze mu nkunga, ubumenyi n’imikoranire irambye n’inzego z’u Rwanda.

TAGGED:featuredIntebeMinisitiriNsengiyumvaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tchad: Hadutse Intambara
Next Article Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?