Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Iterambere Rya Togo Hari Icyo Yavanye Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

Minisitiri W’Iterambere Rya Togo Hari Icyo Yavanye Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2021 6:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rose Kayi Mivedor ushinzwe guteza imbere ishoramari muri Repubulika ya Togo yarangije urugendo yagiriraga mu Rwanda. Yagiranye ibiganiro n’abakozi bo muri Minisiteri ishinzwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda handitseho ko impande zombi zaganiriye uko ubucuruzi buhuza ibihugu byombi bwarushaho gukomera.

 Handitseho ko Minisitiri Mivedor yasobanuriwe uko Politiki y’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi iteye n’uburyo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB cyorohereza abashaka gushora imari mu Rwanda.

Ibiganiro byahuje bariya banyacyubahiro byitabiriwe kandi n’abakozi bo muri RDB.

Abitabiriye iriya nama bafashe ifoto rusange

Togo iyi mwumva ni igihugu gito, gihinga ibihingwa birimo ngandurarugo nk’imyumbati, umuceri, ibigori n’uburo.

Ku byerekeye ibihingwa ngengabukungu, Togo ihinga kandi ikoreza hanze ikawa na cacao.

Ibi bihingwa byombi byinjiriza Togo byibura 30% by’umutungo uva mu byo yihereza mu mahanga.

Ikindi gihingwa Togo igurisha mu mahanga ni ipamba.

Mu bibazo kiriya gihugu gikunze guhura nabyo bigakoma imbere ubukungu bwacyo ni ukutagira ibikorwa remezo bihagije birimo n’amashanyarazi.

Togo ni igihugu gito

Ibyinshi mu byo Togo ikora ibigurisha hanze yayo harimo muri Ghana na Nigeria.

Ku byerekeye ibikoresho byo mu nganda, Togo itumiza hanze imashini zo mu nganda.

Itumiza kandi ibikomoka kuri Petelori ndetse na bimwe mu biribwa abayituye badahinga.

Ibyo ikenera hanze ibitumiza mu Bufaransa (21.1%), mu Buholandi  (12.1%), Côte d’Ivoire (5.9%), u Budage(4.6%), u Butaliyani (4.4%), Afurika y’Epfo(4.3%) no mu Bushinwa  (4.1%).

Ni igihugu kandi gikize ku kinyabutabire kitwa Phosphates.

Kimwe mu byo abanya Togo bahinga bakigurisha hanze ni Cacao

Ahantu yohoreza iki kinyabutabire kurusha ahandi ni muri Burkina Faso (16.6%) mu Bushinwa(15.4%), mu Buholandi (13%), muri Benin (9.6%) no muri Mali (7.4%).

TAGGED:featuredIbihingwaIterambereMinisitiriRDBRwandaTogo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyuho Cy’Ibyo U Rwanda Rutumiza N’Ibyo Rwohereza Hanze Cyaragabanutse
Next Article Ubufatanye Bw’Abahinzi Ba Koreya N’Ab’Akarere Ka Kamonyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?