Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 07, Gicurasi, 2021 yahuye na Franck Paris akaba umujyanama wa Perezida Emmanuel Macron mu by’ububanyi n’amahanga hagati y’u Bufaransa n’Afurika.
N’ubwo kugeza ubu ntacyatangajwe kubyo baganiriyeho, ariko uruzinduko rwa Bwana Franck Paris ruje mu gihe Abakuru b’ibihugu byombi bizagendererana muri uku kwezi.
Biteganywa ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa ku wa 17 na 18 Gicurasi, akazitabira inama ebyiri, imwe ku mutekano muri Sudan n’indi izigira hamwe uburyo bwo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.
Ikinyamakuru Jeune Afrique giherutse gutangaza ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa, banabaye mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.
Ni mu gihe ubwo habaga urugamba rwa FPR rwo kubohora u Rwanda, muri icyo gihe ingabo z’u Bufaransa zakoraga byinshi ku ruhande rw’ingabo za Habyarimana, byaba ibijyanye n’imyitozo cyangwa inyunganizi ku rugamba.
Byatangajwe ko icyo gitekerezo cyaba cyaravukiye i Kigali ku wa 9 Mata.
Kuri uwo munsi nibwo Prof. Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994, yayishyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Prof Vincent Duclert yavuze ko hari inyandiko bigaragara ko zishobora kuba zarirengagijwe nkana n’ubutegetsi bwa Perezida wa François Mitterand na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bagakomeza gutera inkunga ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo bwose.
Nyamara byagaragaraga neza ko hari umugambi wo kwica Abatutsi mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993 kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’isubiranamo ry’amoko.
Macron na we ategerejwe I Kigali
Mu gihe hakomeza kugarukwa ku rugendo rwa Perezida Kagame i Paris mu Bufaransa, amakuru yemeza ko muri uku kwezi Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na we azagirira urugendo mu Rwanda.
Bimwe mu binyamakuru byemeza ko uru ruzinduko ruzaba ku wa 27, Gicurasi, 2021.