Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Uburusiya Ari Muri Guinea

Sergueï Lavrov ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burusiya yageze i Conakry muri Guinea mu ruzinduko rugamije kuganira uko ibihugu byombi byakomeza gukorana haba mu bya gisirikare, ikoranabuhanga no mu zindi nzego.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na mugenzi Morisanda Kouyaté.

Uburengerazuba bwa Afurika ni ahantu Uburusiya buhanze amaso. Burashaka kuhagira ijambo ryahoze rihafitwe n’Ubufaransa n’Amerika.

Nta makuru menshi y’ibyo Uburusiya bushaka gukoranamo na Guinea ariko, nk’uko bimeze henshi mu Burengerazuba bw’Afurika, ubutegetsi bw’i Moscow burashaka kuhagira ibirindiro no kuhagira ijwi ryumvikana kurusha uko bimeze muri iki gihe.

Ibihugu byinshi by’Afurika byo muri iki gice bivuga ko igihe kigeze ngo byihitiremo abafatanyabikorwa babyo aho kugira ngo uko ibintu byahoze mu gihe cy’Ubukoloni na nyuma yabwo gato bibe ari ko bikomeza no muri iki Kinyejana cya 21 kirangwa n’umuvuduko ukomeye mu by’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, Abanyamerika n’Abanyaburayi cyane cyane Abafaransa bafite impungenge ko Uburusiya niburangiza kugira ijambo muri iki gice cy’Afurika gikungahaye kuri Petelori na Gazi bazakorana n’inshuti zabo z’Abashinwa kugira ngo bigizeyo ibigo by’ubucuruzi byabo.

Ibihugu Abarusiya barangije kugaragaza ko bifuza kugiramo ijambo ni Mali, Guinea, Burkina Faso, Niger n’ahandi.

Icyakora Amerika n’Uburayi nabyo ntibyicaye ubusa.

Abayobozi babyo bakomeje kuganira na Nigeria, Senegal na Côte d’Ivoire ngo harebwe uko ububanyi n’amahanga bw’ibi bihugu bwasaba abayobora ibihugu bishaka kwihuza n’Uburusiya kubireka.

Niyo mpamvu Perezida wa Nigeria Bola Tinubu aherutse gusaba mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye kujya kuganira na mugenzi we wa Mali Captaine Ibrahim Traoré kugerageza akareba ko yagarura igihugu cye muri CEDEAO.

Diomaye Faye aherutse i Bamako mu minsi mike ishize ngo ahatange ubwo butumwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version