Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Ubushinwa Yirukanywe

Nyuma y’igihe  atagaragara mu biganiro byabaga byahuje abayobozi bakuru ku isi n’ab’igihugu cye, amakuru aremeza ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Qin Gang yirukanywe mu nshingano.

Inteko ishinga amategeko y’Ubushinwa niyo yanzuye ko Gang avuye mu buyobozi.

Yaherukaga kugaragara mu ruhame taliki 25, Kamena, 2023.

Nta kiratangazwa ku byatumye yegura, gusa ikizwi ni uko uwo yasimbuye witwa Wang Yi ari we uri buhite ugaruka mu nshingano.

- Advertisement -

Araba ashinzwe ishami ry’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rishinzwe ububanyi n’amahanga, ibi bikamugira umuyobozi wa mbere muri iki gihugu ukurikirana uko kibanye n’amahanga.

Wang yigeze kuba Minisitiri w‘ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2022.

Wang Yi

Gang yaherukaga kugaragara mu ruhame mu muhango yakiririyemo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Uburusiya witwa Andrey Rudenko, uyu akaba yari yasuye Ubushinwa nyuma gato y’ukwivumbura kw’abacanshuro bo muri Wagner bashakaga guhindukirana Moscow ariko bakaza kwigarura.

Nyuma gato y’iriya nama, Qin yagombaga kuba yarahuye na Josep Borell taliki 04, Nyakanga, 2023 ariko ntibyakunze kubera impamvu ab’i Beijing batatangiye ibisobanuro.

Josep Borell ni umunyapolitiki ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, European Union.

Nyuma kandi ntiyitabiriye ibiganiro byagombaga kumuhuza n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubukungu Janet Yellen ndetse n’intumwa y’Amerika ishinzwe iby’imihindagurikire y’ikirere John Kerry.

Mbere y’uko yeguzwa ku mugaragaro, Ubutegetsi bw’i Beijing bwavugaga ko impamvu ituma Qin ataboneka mu ruhame ‘ari uko arwaye.’

Qin ni Umushinwa uzi cyane iby’ububanyi n’amahanga kubera ko yabitangiye guhera mu mwaka wa 1980.

Ubu afite imyaka 57 y’amavuko.

Afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bashaka cyane ko Ubushinwa buba igihugu cyiyubashye mu ruhando mpuzamahanga, igihugu kitavogerwa n’amahanga ayo ari yo yose.

Nubwo ubutegetsi bw’i Beijing buvuga ko uriya mugabo arwaye, hari abandi bemeza ko ibye byaba bitarasobanuka neza imbere y’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa bityo akaba ‘yaricajwe ku gatebe.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version