Minisitiri W’Ubucuruzi Béatha Habyarimana Avuga Ko Hari Abacuruzi Bazamuye Ibiciro Ku Bwende Bwabo

Ubwo yagiraga icyo abazwa ku izamuka ry’ibiciro rimaze iminsi ku isoko ry’u Rwanda harimo n’igiciro cy’isukari, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda  Béatha  Habyarimana yavuze ko ku byerekeye isukari, impamvu ari igera kuri 90% itumizwa hanze. Ikindi ngo ni uko hari abacuruzi bazamuye igiciro cy’isukari ku bushake bwabo.

U Rwanda rukora 10% by’isukari abaturuye bakoresha indi ikava mu bihugu nka Malawi na Zimbabwe kandi ngo muri iki gihe inganda zikora isukari muri biriya bihugu ziri gusanwa.

Ku byerekeye izamuka ry’igiciro cy’ifarini(ikomoka ku ngano) Minisitiri Habyarimana yavuze ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatumye ziriya mpeke zibura kuko u Burusiya ni ubwa mbere ku isi bweza bukanagurisha ingano mu mahanga mu gihe Ukraine ari iya gatanu .

Ati: “ Ibi bivuze ko hari ibihugu runaka bizagira ingaruka ku bijyanye n’ingano.”

- Kwmamaza -

Kuri iki kibazo, Minisitiri Habyarimana yavuze ko u Rwanda rwasanze rutaheranwa n’iki kibazo ngo rubure ingano ku rwego rukomeye, ahubwo rwahise rutekereza uburyo rwajya ruzivana no muri Turikiya.

Ngo n’ubundi rwari rusanzwe ruzihavana ariko ngo rugomba kubyongeramo imbaraga.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda avuga kandi ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa korohereza zimwe mu nganda zo mu Rwanda kubona aho zitumiza amamesa kugira ngo ahindurwemo ubuto.

Ubusanzwe ubuto ni amamesa aba yatunganyijwe, akagirwa meza.

Hari inganda zo mu Rwanda zoroherejwe kubona amamesa aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, DRC.

Minisitiri Habyarimana avuga ko ibintu bitaragera ku rwego rubi cyane k’uburyo abantu batangira kugereranya ubukungu bw’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo kuko ngo n’ibiciro bitazamutse ku kigero kimwe, ngo ifaranga rite agaciro ku rwego rusa.

Avuga ko kuzamura igiciro cya dodo ngo ni uko muri Ukraine hari intambara, ngo ni ibintu bidasobanutse!

Ati: “ Kuzamura igiciro cya dodo mu gihe cy’imvura ukavuga ko bifitanye isano na Ukraine n’u Burusiya sibyo rwose. Kuzamura igiciro cya SORWATOM kandi tugira imyero itatu y’inyanya mu mwaka, ugasanga rero hari ababizamura bashingiye gusa ku ngingo y’uko hari ibindi byahenze nawe akabigenza atyo.”

Ku byerekeye isukari, ngo hari abacuruzi bayiranguye aho kuyigurisha baba bayibitse bituma iri ku isoko ibura hanyuma bo barayihenda.

Minisitiri Bèatha Habyarimana avuga ko muri iki gihe u Rwanda ruri gukora uko rushoboye kugira ngo ibiciro bigabanuke.

Mu Rwanda ibiciro byazamutse cyane ni iby’isukari, isabune n’amavuta yo gutekesha.

Ubusanzwe ibikorwamo isabune ni ibiba byasagutse mu byakozwemo amavuta bityo iyo igiciro cya kimwe kizamutse n’ikindi kizamura igiciro.

Hagati aho Banki nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo yayo ho 0.5 maze igera kuri 5 ku ijana, hagamijwe gukumira izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara ku isoko muri ibi bihe.

Iyi nyungu yari isanzwe kuri 4.5 ku ijana kuva muri Mata 2020.

Kuri uyu wa Kane nibwo BNR yatangaje imyanzuro y’inama ngarukagihembwe za Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) na Komite ishinzwe ubutajegajega bwa serivisi z’imari (FSC).

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko ku rwego mpuzamahanga ubukenerwe rw’ibicuruzwa byifashishwa mu nganda bwazamutse cyane kandi bikajyana n’ibiciro byabyo, nyuma y’imanuka ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu mwaka wa 2020.

Urugero nko mu bijyanye n’ingufu, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli (crude) byazamutse 79.4% mu gihembwe cya nyuma cya 2021 na  67.4% mu mwaka wose, bigira ingaruka ku itumizwa hanze ry’ibikomoka kuri peteroli.

Gusa ngo ibitajyanye n’ingufu nk’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi, izamuka ryabyo ryagize ingaruka nziza ku bukungu kuko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga nabyo byiyongereye.

Rwangombwa yavuze ko ibiciro ku masoko byakomeje guhagarara neza mu mwaka ushize bizamukaho 1.4% mu gihembwe ya kane, muri rusange mu 2021 bizamukaho 0.8%. Ariko ibintu bisa n’ibyahindutse.

Yakomeje ati “Kugeza ubu, muri Mutarama izamuka ry’ibiciro ku isoko ryari 4.3%, kandi ibipimo byacu bitwereka ko muri uyu mwaka bizaba biri hejuru y’intego ntarengwa ya 5%, ariko bikaba munsi ya 8%, ni ukuvuga nibura impuzandengo ya 7.5% ku mwaka wa 2022.”

Yakomeje avuga ko byitezwe ko ibiciro by’ibiribwa n’iby’ibikomoka ku ngufu bizakomeza kuzamuka muri uyu mwaka.

Ati “Kubera ko iteganya ryacu ryagaragaje ko bishobora kurenga umubare uri hejuru wa 8% kugeza mu mpera z’uyu mwaka, komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu ya Banki Nkuru ho 0.5% kikagera kuri 5.0 %, mu gukumira igitutu cy’izamuka ry’ibiciro turimo kubona.”

Yavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora guterwa n’ubukungu bwifashe neza, ariko bishobora no kugira izindi ngaruka.

Bibarwa ko iyo inyungu fatizo ya Banki Nkuru iri hasi, banki z’ubucuruzi zibonayo amafaranga zicuruza ku nyungu iringaniye, amafaranga atangwa mu baturage akaba menshi. Kugabanya inyungu fatizo biba bishishikariza amabanki kugabanya inyungu ku nguzanyo.

Ni mu gihe kuzamura inyungu fatizo yayo bigabanya uburyo amafaranga atangwa mu baturage no mu bukungu bw’igihugu muri rusange, ibiciro bigasubira ku murongo.

Rwangombwa yagize ati “Iyo ugize umuvuduko w’ibiciro uri hejuru cyane, ibyo wakoze byose byitwa ngo wateye imbere bisa n’aho bihindutse ubusa, kuko amafaranga umuntu abona, ubushobozi aba afite bwo kugura ibyo akeneye buba buri hasi cyane.”

“Kuba rero twafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko rwa banki nkuru y’igihugu, ni inzira imwe cyangwa igikoresho kimwe gifasha mu gukumira kuzamuka cyane kw’ibiciro ku masoko, kugira ngo bitazagira ya ngaruka mbi ku bukungu cyangwa no ku bushobozi bw’abantu bwo guhaha ibyo bakeneye.”

Yavuze ko nubwo inyugu fatizo yageze kuri 5% nta ngaruka bizagira ku mabanki, kubera ko amafaranga atangamo inguzanyo atari ava muri BNR, ahubwo ni ava mu bakiliya bayo.

Yakomeje ati “Nubwo twazamuye ariko 5% iracyari ku rwego rwo hasi, rukomeza gushyigikira ko banki zitanga inguzanyo ku bikorera.”

Uretse ibiciro ku isoko, BNR ivuga ko ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku gipimo kiri hasi y’icyari cyitezwe, kubera ukwitwara neza kw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Rwangombwa yakomeje ati “Bivuze ko amafaranga y’amanyahanga twinjije mu gihugu yari menshi, bityo bigabanya igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda, ritakaza agaciro 3.8 ku ijana mu 2021 (rivuye kuri 5.4 ku ijana mu Ukuboza 2020).”

Byitezwe ko bizakomeza gutya muri uyu mwaka, ku buryo bizaba biri hafi ya 5 ku ijana mu 2022.

BNR ivuga ko hari icyizere ko ubukungu buzakomeza kwifata neza muri uyu mwaka, aho buzazamuka nibura kuri 7.2 ku ijana.

Mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize ubukungu bwazamutse kuri 13.4 ku ijana na 10.3% mu gihembwe cya gatatu, ku buryo hari icyizere ko izamuka rya 10.2 ku ijana ryateganywaga mu mwaka wa 2021 rizagerwaho.

Ubu haracyakusanywa imibare ya nyuma izatangazwa muri Werurwe.

Rwangombwa yakomeje ati: “Imibare dufite ni iteganya izamuka rya 7.2 ku ijana mu 2022, hashingiwe kuri gahunda yo kuzahura ubukungu na gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu nganda n’ubwubatsi, hamwe no gukomeza gufungura k’urwego rwa serivisi. Muzi ko noneho tugiye kwakira CHOGM muri uyu mwaka, ni ikigaragaza ko urwego rw’ubukerarugendo rurimo gufunguka kandi twiteze ko ruzakomeza.”

Gusa yavuze ko hari impungenge ko ibintu bishobora no guhinduka, kubera ko icyorezo cya COVID-19 bitaratangazwa cyo cyarangiye, bityo cyazamuka igihe icyo aricyo cyose.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version